Guhera ku wa Mbere tariki 25/072022 mu karere ka Huye hatangiye umwiherero ndetse n’imyitozo y’ikip e y’igihugu muri Handball, aho bari gutegura ibikombe bibiri bya Afurika bizabera mu Rwanda guhera tariki 20/08/2022.

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ni cyo kizatangira mbere, aho kizatangira kuva tariki 20/08 kugera tariki 27/08/2022, mu gihe igikombe cy’abatarengeje imyaka 18 kizatangira tariki 28/08kugera tariki 06/09/2022.
Nyuma y’uko mu makipe yari yemeye kwitabira iri rushanwa hiyongereyemo igihugu cya Tchad mu byiciro byombi, ubu amakipe atandatu ya mbere mu batarengeje imyaka 20 azabona itike y’igikombe cy’isi, naho atanu ya mbere mu batarengeje imyaka 18 akazabona itike y’igikombe cy’isi.
Uko imyitozo iri kugenda mu karere ka Huye mu mafoto












Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|