Kuriu uyu wa Kabiri Taliki 13 Ukuboza 2016 Kigali Today yasuye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino w’intoki wa Handball, aho abakinnyi 16 bari mu myitozo yo kwitegura igikombe kizahuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba, kikazahuza ibihugu bitandatu birimo n’u Rwanda.
Iyi kipe mu myitozo iri gukorera muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, yaje gukina umukino wa gicuti n’ikipe yari yatoranyijwe y’abakinnyi basanzwe bakina muri Shampiona y’u Rwanda, umukino warangiye ikipe y’igihugu itsinze abasigaye ibitego 40-31.
Uko byari byifashe mu mafoto















Ikipe y’igihugu yahamagawe
Bananimana Samuel
Tuyishime Daniel
Nshimiyimana Thimothe
Yves Kayijamahe
Bizimana Haruna
Niyonkuru Shaffy
Rwamanwa Viateur
Karenzi Yannick
Nshimiyimana Alexis
Muhawenayo Jean Paul
Murwanashyaka Emmanuel
Shumbusho Maliyamungu
Umuhire Yves
Nizeyumukiza Etienne
Tuyishime Zachary
Muhumure Elysée
Iyi kipe iri gutozwa na Ntabanganyimana Antoine afatanyije na Bagirishya Anaclet, iri mu itsinda rya kabiri ririmo Uganda, Sudani y’Amajyepfo, mu gihe irya mbere ririmo u Burundi, Kenya na Tanzania.
Imikino u Rwanda ruzakina
18/12/2016
15:00 Rwanda Vs South Soudan
19/12/2016
15:00 Uganda Vs Rwanda
1/2 :20/12/2016
13:00 1A Vs 2 B
15:00 1B Vs 2B
Taliki 21/12/2016
13:00: Umwanya wa gatatu
15:00: Umukino wa nyuma
Ohereza igitekerezo
|
nubyuza pe gusa uyumukino nimwiza
muzawujyeze nahanu hose turawusha nubashyiremo ingufu
Alias mwiriwehoneza iyicyipe yabatarengeje imyaka 20 imyitozo nimyiza ariko siko bose babikoraneza bosebagomba kugororoka bamwe barasimbuka sawa nibyiza ariko Bose nibasimbuke kugirango bitAzabagora bageze final