Ibihugu bya mbere byamaze kugera mu Rwanda mu guhatanira itike y’igikombe cy’isi (AMAFOTO)
Mu gihe habura amasaha make ngo mu Rwanda hatangire igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, ibihugu bimwe byamaze kugera mu Rwanda aho iri rushanwa rizabera
Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 20/08/2022, muri Kigali Arena harabera igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, aho iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu icyenda bigabanyije mu matsinda abiri.
Ikipe y’igihugu ya Angola mu rukerera rwo ku munsi w’wjo ni yo yabimburiye andi makipe kugera mu Rwanda, hakurikiraho ibihugu bindi birimo Egypt, nyuma nayo iza gukurikirwa na Tunisia yahageze mu rukerera rw’uyu munsi.





Usibye amakipe kandi mu Rwanda hamaze kugera na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika (CAHB) Dr. Mansourou Aremou, aho yakiriwe na Perezida wa Federasiyo ya Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred.






Ohereza igitekerezo
|