"Impano n’Impamba Handball Trophy” ni igitekerezo cyagizwe na Twahirwa Alfred ukora muri Umurage Media Center aho akuriye ishami rijyanye no kwandika no gutunganya ikinamico Impano n’impamba mu majwi akabihuza n’uko asanzwe akunda Handball kuko ngo yayibayemo cyane ubwo yari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND). Ubu Twahirwa akaba ari nawe uhagarariye Gorillas Handball Club.






Iyi mikino yatangiye gukinwa kuwa gatandatu hakina abatarengeje imyaka 18, aho ikipe y’abana ya Duha CS ari yo yaje kuza ku isonga n’amanota icyenda igakurikirwa na Gorillas.
Bukeye bwaho ku cyumweru, hakurikiyeho imikini nyirizina yahuzaga amakipe y’abahungu, ahagaragaye abakinnyi basanzwe bakomeye muri uyu mukino mu cyiciro cya mbere.




Nyuma y’imikino y’amajonjora, ikipe ya Gorillas mu bakobwa yaje gutsinda Mwendo ku mukino wanyuma ihita itwara igikombe mu gihe mu bahungu Police Handball Club yo yatsinze Gorillas ibitego 30-22.
Umukinnyi waje guhiga abandi mu bakobwa yaje kuba Nadia uzwi nka Balloteri ukinira Gorillas mu gihe mu bahungu yabaye Rwamanywa Viateur wa ES Kigoma.


Uretse ibikombe, amakipe yitwaye neza ndetse n’abakinnyi banahawe amafaranga y’ishimwe, ikintu kitari gisanzwe gikorwa muri Handball.
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|