#Handball: Police HC na Kiziguro zegukanye igikombe cy’Intwari 2025

Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Gicumbi hakiniwe irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari, aho igikombe cyegukanywe na Police HC mu bagabo ndetse na Kiziguro SS mu bagore

Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 18 aho imikino y’ijonjora yari yakiniwe ku Murindi, naho imikino isoza amarushanwa ikinwa ku Cyumweru ku bibuga bya TTC de la Salle na APAPEB byo mu karere ka Gicumbi.

Mu mikino ya ½ mu bagabo, umukino wari utegerejwe na benshi wahuje ikipe ya APR HC na Gicumbi HC, umukino waje kurangira APR HC itsinze Gicumbi HC ibitego 37 kuri 34. Undi mukino, ikipe ya Police HC yatsinze ikipe ya UR Huye mu buryo bworoshye.

Mu bakobwa, nyuma y’uko amakipe yose buri yose yagombaga guhura n’indi, amakipe atatu ari yo Kiziguro SS, University of Kigali na ESC Nyamagabe, yose yarangije irushanwa anganya amanita icyenda (9), ariko ikipe ya Kiziguro SS yegukana iri rushanwa ku kinyuranyo cy’ibitego, University of Kigali iba iya kabiri, Nyamagabe iba iya gatatu.

Nyuma y’iyi mikino y’abagore hakurikiyeho umukino wa nyuma mu bagabo, umukino wahuje Police HC na APR HC. Mu gice cya mbere amakipe yombi yagaragaje guhangana gukomeye, igice cya mbere kiza kurangira Police itsinze APR HC ibitego 14 kuri 13.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya Police HC yari yatakaje umwe mu bakinnyi bayo bakomeye Mbesutunguwe Samuel wari wavunitse umukino ugitangira, yaje iri hejuru birangira itsinze APR HC ibitego 31 kuri 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka