
Muri uyu mukino abasore b’u Rwanda bihagazeho imbere ya Misiri igice cya mbere kirangiri batsinzwe ibitego 19-15, mu gihe nyamama Misiri iheruka gutwara igikombe mu batarengeje imyaka 20, iri no mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe mu batarengeje imyaka 18.
Mu gice cya kabiri ikinyuranyo cy’ibitego cyazamutse ugereranyije n’icya mbere, kuko ikipe ya Misiri yazamutse itsindamo ibitego 25 mu gihe iy’u Rwanda yabonyemo ibitego 15 gusa maze muri rusange umukino urangira Misiri itsinze ibitego 44-30.

Mu yindi mikino yabaye ku munsi wa kabiri w’irushanwa:
– Maroc 45- 24 Uganda
– Algérie 42-19 Madagascar
– Burundi 32-32 Libya
Kuri uyu wa Kane nta mikino iteganyijwe, amakipe araruhuka gusa biteganyijwe ko abitabiriye iri rushanwa basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Imikino ya gatatu ariyo isoza amatsinda, iteganyijwe ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, aho u Rwanda ruzakina n’ikipe y’igihugu ya Algeria saa moya z’umugoroba.

Ohereza igitekerezo
|