Handball:Ibihugu bine biritabira irushanwa ryo Kwibuka
Mu rwego rwo kwibuka Abasportifs (Abakinnyi, Abatoza, Abafana ndetse n’Abayobozi b’Amakipe atandukanye) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda bateguye irushanwa rizitabirwa n’ibihugu bine kuva taliki ya 06 kugeza 07/06/2015
Aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kwibuka Abasportifs (Abakinnyi, Abatoza, Abafana ndetse n’Abayobozi b’Amakipe atandukanye) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ategurwa na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) ifatanyije na Komite Olimpike y’u Rwanda n’Amashyirahamwe atandukanye y’imikino mu Rwanda.

Mu rwego rw’umukino wa Handball u Rwanda rukaba ruzifatanya n’ikipe ya Police yo mu gihugu cya Uganda,Ikipe izava i Burundi,Ngome na JKT zo muri Tanzania ndetse na Kenya itaremeza niba izitabira aya marushanwa. Aya makipe azava mu bindi bihugu,akaziyongera ku makipe asanzwe akina Shampiona ya Handball hano mu Rwanda.

Aya marushanwa azaba kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 06/06/2015 ubwo hazaba haninwa amajonjora (Eliminatoires) mu gihe azasozwa ku Cyumeru taliki ya 0706/2015 hakinwa imikino ya nyuma (Finals)
Biteganijwe ko ku wa gatanu tariki 05 Kamena 2015, aya marushanwa azatangizwa n’igikorwa cyo gushyira indabo ku mva no kunamira Abatutsi bazize Jenoside bashyinguwe ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bikaba bizakorwa n’abayobozi ba Minisiteri ya Siporo n’Umuco, aba Komite Olempike n’Abayobozi b’Amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda.
Nyuma yo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hazakurikiraho urugendo rwo kwibuka ruzahera kuri Rond point ya KBC kugera kuri Petit Stade i Remera rukazitabirwa n’abasportif bose muri rusange, ruzakurikirwa n’ibiganiro ndetse n’ubutumwa buzatangwa n’abayobozi batandukanye.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|