#Handball: Bakiriwe bidasanzwe ubwo bagezaga igikombe #IHFTrophy mu Rwanda (AMAFOTO)
Abakinnyi y’ikipe y’igihugu ya Handball bavuye mu irushanwa rya Zone V ryaberaga i Nairobi muri Kenya, bazengurukijwe umujyi wa Kigali mu modoka ifunguye bereka abanyarwanda ibikombe bibiri begukanye
Kuri uyu wa Mbere tariki 31/10/2022 ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20, ndetse n’iyabatarengeje imyaka 18 ni bwo bagarutse mu Rwanda nyuma yo kwitwara neza mu irushanwa IHF Trophy Zone V.

Bakigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bakiriwe n’abantu batandukanye barimo Habyarimana Florent wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo, Perezida wa Federasiyo ya Handball mu Rwanda Twahirwa Alfred n’abandi bagize komite nyobozi yayo, abakunzi b’umukino wa Handball ndetse n’abakunzi ba Siporo muri rusange.









Nyuma yahoo aba bakinnyi baje kuzenguruka umujyi wa Kigali mu modoka ifunguye hejuru izwi nka Tembera u Rwanda aho banyuze mu bice bitandukanye berekana igikombe abatarengeje imyaka 20 begukanye, ndetse n’icy’umwanya wa kabiri abatarengeje imyaka 18 begukanye.








Ohereza igitekerezo
|