Handball: APR yatsinze Police yegukana Igikombe cya Shampiyona (Amafoto)

Ikipe ya APR Handball Club yatsinze Police Handball Club ibitego 30-25, mu mukino wa nyuma wa Shampiyona yegukana Igikombe cya Shampiyona yaherukaga 2017, mu mukino wa gatatu wa Shampiyona wabaye kuri iki cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024 ku kibuga cya Nyamirambo.

Ni umukino wari ufite ubusobanuro bukomeye kuko amakipe yombi yanganyaga imikino yatsinze , aho ikipe ya APR HC yari yatsinze umukino wa mbere nyuma yo gutera mpaga Police HC yikuye mu kibuga, naho umukino wa kabiri ikipe ya Police HC irawutsinda bivuze ngo ikipe yari gutsinda uyu mukino yari guhita yegukana Igikombe.

APR HC yegukanye igikombe cya shampiyona
APR HC yegukanye igikombe cya shampiyona

Igice cya mbere cy’umukino cyatangiye amakipe yombi yiganaho by’umwihariko mu minota itanu ya mbere gusa ikipe ya Police HC igenda imbere ya APR HC mu bitego ibifashijwemo na Rwamaynwa Viatuer ndetse na Kayijamahe Yves.

Nyuma yaho guhera ku munota wa 10 APR HC yisanze mu mukino nayo iyobora iminota 10 kuko Muhumure Elysee ndetse na Shumbusho Mariyamungu bafashije APR kuyobora uyu mukino by’umwihariko muri iki gice cya mbere kuko igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 15 bya APR kuri 12 bya Police (15-12).

Iki gice Kandi cyaranzwe n’ishyaka ridasanzwe ku mpande zombi , kuko umuto

za Bagirishya Anaclet wa APR HC yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 10 kubera kubwira umukinnyi wa Police HC amagambo mabi, muri aka gace ubwo Police HC yari ihindukiranye APR , abakinnyi ba APR HC bashwanye abarimo Muhumure Elysee ndetse na Niyonkuru Shaffy Kapiteni wa APR HC.

Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza wa Police HC yatangiranye impinduka yinjiza mu kibuga abarimo Akayezu Andrew ndetse na Paccy gusa ntibyagira icyo bitanga kuko n’igice cy’ umukino APR yayoboye mu bitego kuko ntaho Police HC yabashije gutsinda ngo inyure kuri APR , igikomeye yakoze byari ugukuramo ikinyuranyo hagasigaramo ibitego 2.

Abakinnyi ba APR HC barimo Muhumure Elysee, Musoni Albert, Iragena Emmanuel ndetse n’umunyezamu Uwayezu Arsene ni bo bafashije iyi kipe kwitwara neza muri uyu mukino .

Umukino warangiye APR HC yegukanye Igikombe kuko yatsinze ibitego 30-25 bya Police HC. Akaba ari Igikombe APR yaherukaga mu mwaka wa 2017.
APR yegukanye Igikombe cya Shampiyona yahawe Imidali ndetse inagenerwa Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1000000 Frw).

APR HC yegukanye igikombe cya shampiyona
APR HC yegukanye igikombe cya shampiyona

Police HC yabaye iya kabiri, yahawe amafaranga ibihumbi magana atanu ( 500,000 Frw) naho ikipe ya Gicumbi Handball Team yabaye iya gatatu akaba ari yo kipe yari isanganywe iki gikombe ihabwa amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000 Frw).
Biteganyijwe ko Indi Shampiyona y’umwaka utaha izatangira mu Ugushyingo 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka