Ni umushinga wiswe One Ball One Book, ukaba ari umushinga uzibanda mu gukangurira abakiri bato gukunda siporo ariko bakayifatanya no kwiga. Uyu mushinga uzakorana n’abana bavuka mu miryango itishoboye yo mujyi wa Kigali, ndetse n’ahandi habarizwa amarerero ya Handball akorana na Gorillas Handball Club.


Ni umushinga watangiye muri uku kwezi k’Ukuboza, aho hatangijwe irushanwa rihuza amashuri muri GS Kimisagara, aho ryasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki 08/112/2021, hahembwe abitwaye neza mu gukina ndetse no gusoma.



Umuyobozi wa Gorillas Handball Club Twahirwa Alfred, yavuze ko uyu mushinga bawutekereje mu rwego rwo gushyigikira uburezi ariko bikanahuzwa n’imikino, aho abana bzajya bakundishwa siporo ariko bakanakundishwa kwiga, by’umwihariko gusoma ibitabo
Yagize ati “Ni umushinga Gorillas yateguye mu rwego rwo gushishikariza abana gukunda siporo by’umwihariko Handball, ariko tubashishikariza gukunda kwiga, ni muri gahunda yo gufasha mu burezi, ntiwatoza abana gukina gusa utitaye ku burezi”
“Muri uyu mushinga turateganya kuzagera ku bana 4500 baherereye mu bigo by’amashuri dusanzwe dukorana nka GS Kimisagara, GS Mwendo, ES Kigoma, GS Mugina, ES St Joseph Karuganda, GS Kagugu, n’andi ma centres dukorana, bikazakorwa mu gihe cy’amasomo no mu gihe cy’ibiruhuko”
One ball, one Book ni umushinga watekerejwe na Gorillas HC wagomba gutangira mu mwaka wa 2020 ariko kubera icyozere Cya Coronavirus ntiwashyirwa mu bikorwa kuko abafatanyabikorwa bawo batabashije kudufasha nk’ uko byari biteganyijwe ndetse kuko byinshi na byinshi mu bikorwa bya byari byarahagaze.
Uyu mushinga One Ball, One Book ugamije kongera gukangurira abana biga mu mushuri abanza umuco wo gukunda siporo ariko kandi bakunda no gusoma kuko uburezi ari ryo shingiro ry’ibyo umuntu yageraho byose.
Uko umushinga watekerejwe
Watekerejwe nyuma yo kureba ikibazo kiri mu bakinnyi bakina umukino wa Handball mu gihugu aho usanga ntawe ukibasha kwiga kaminuza ndetse ugasanga no kurangiza amashuri yisumbuye biba ari ingorabahizi. Bityo rero kugirango icyo kibazo gikemuke Gorillas HC yasanze ari uguhera mu mizi ari yo mpamvu bazibanda mu mashuri abanza.
Imbanziriza mushinga yawo yatangiye gukorwa muri uku kwezi kwa 12, ukaba uzakurikiranwa na Gorillas HC ku nkunga ya Ambassade y’u Budage mu Rwanda.
Ni umushinga w’igihe kirekire uzamara imyaka itanu bitewe n’uko ubushobozi bwa Gorillas HC ndetse n’abafatanyabikorwa buzagenda buboneka, ukazakorwa mu byiciro bitatu burimo gutanga imipira yo gukina ya Handball ndetse n’ibitabo byo gusoma ku mashuri asanzwe afatanya na Gorillas HC.
Harimo kandi guhugura abarimu bashinzwe gutoza abana bo mu mashuri abanza muri ibyo bigo ku ntego za sporo igamije Iterambere, guhugura ababyeyi b’abana ku bijyanye no gushyigikira abana babo mu kwita ku burezi bufite ireme bakora siporo.
Andi mafoto yaranze umuhango wo gutangiza uyu mushinga













Ohereza igitekerezo
|