Uwari umutoza wa Adegi Gituza, ikipe y’umukino wa Handball yagizwe umutoza mukuru wa Gicumbi Handball Club, ndetse ahita anasinyisha abakinnyi bashya
Gicumbi Handball Club iri kwitegura imikino nyafurika ihuza amakipe yo muri Afurika yo hagati n’i Burasirazuba (ECAHF), ikomeje imyitozo aho yamaze gusinyisha umutoza mushya witwa Niyokwizera Joel, ndetse inagura bamwe mu bakinnyi bahoze muri APR HC.
Ubwo twasuraga iyi kipe aho iri gukorera imyitozo kuri Stade Amahoro, uyu mutoza yadutangarije ko yamaze gusinya umwa amasezerano y’umwaka umwe, aho yahawe intego zo kuza mu makipe atatu ya mbere.
Yagize ati "Ni byo ndi hano nk’umutoza mukuru wa Gicumbi Handball Club, natangiye akazi muri uku kwezi k’Ugushyingo, nasinye umwaka umwe, intego ya Gicumbi Handball Club ikaba ari ukuza mu makipe atatu ya mbere muri uyu mwaka nk’uko biri mu masezerano yanjye"
Mu bakinnyi iyi kipe imaze kugura bakoze imyitozo yo kuri uyu wa gatatu barimo
1. MUHAWENAYO JEAN PAUL (Yavuye muri APR HBC)
2. MUHUMURE ELYSE (Yavuye muri APR HBC)
3. KARENZI YANNICK (Yavuye muri APR Handball Club)
4. MUGISHA YVAN (Yavuye muri ADEGI Gituza)
5. Nshimiyimana Thimothe (Yavuye Muri ES KIGOMA)
6. SENGOGA CREDO BRUNO yavuye muri College de GISENYI
Ikipe ya Gicumbi iri kwitegura irushanwa rya (ECAHF) East Central Africa Handball Federation Senior Club Championship" ni irushanwa rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 02 Kugeza 07 Ukuboza 2019
Niyokwizerwa Joel yatangiye umwuga wo gutoza ahagana mu mwaka 2010 ubwo yigaga muri E.S Kigoma, akomereza mu cyahoze cyitwa KIE, yatoje i Nyamasheke atoza Saint Joseph Nyamashake
Kuva mu mwaka wa 2017 yatozaga Adegi Gituza ikipe yo mu karere ka Gatsibo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
congras joel for new role.