#CANHandball2026: U Rwanda rutangiye rutsinda Zambia(Amafoto)
Kuri uyu wa Gatatu, mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, ikipe y’u Rwanda yatangiye itsinda Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri BK Arena hanatangirijwe iri rushanwa ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo Nellly Mukazayire.
Uyu mukino wabanjirijwe n’ibirori byo gufungura iri rushanwa, byatangiye ku isaha ya saa moya z’ijoro ryafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo Nellly Mukazayire wahaye ikaze ibihugu byose byitabiriye. Mu bagejeje ijambo ku bitabiriye ibi birori kandi harimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda Twahirwa na Alfred na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika Dr. Mansourou Aremou mu gihe ibi birori byanasusurukijwe n’itorere Inganzongari.
Ni umukino utagoye ikipe y’u Rwanda cyane kuko yawutangiriye hejuru, byatumye iminota icumi ya mbere y’umukino irangira rufite ibitego 7-1. Ikipe ya Zambia yitwaye neza mu minota icumi yakurikyeho kuko yatsinzemo ibitego bine u Rwanda rugatsindamo bitanu byatumye umukino winjira mu minota icumi ya nyuma y’igice cya mbere ari ibitego 12-5.
Iminota icumi ya nyuma y’igice cya mbere u Rwanda rwongeye kuzamuka rutsindamo ibitego bitanu mu gihe Zambia yatsinzemo ibitego bitatu, byatumye igice cya mbere kigizwe n’iminota 30 kirangira ruyoboye umukino n’ibitego 17-8.Iminota icumi ya mbere y’igice cya kabiri yarangiye habonetsemo ibitego bitanu ku mpande zombi, birimo bitatu by’u Rwanda na bibiri bya Zambia, u Rwanda ruyoboye n’ibitego 20-10 mu gihe umukino wari usigaje iminota 20.
Zambia mu gice cya kabiri wabonaga ko yihagazeho ugereranyije nuko yatangiye umukino, yatumaga u Rwanda rudatsinda ibitego byinshi, kuko mu minota icumi yakurikiyeho rwatsinzemo ibitego bine iyi kipe nayo itsinze bine rukinjira mu minota icumi ya nyuma y’umukino rukiyoboye n’ibitego 24-14. Ibi ariko batandukanye n’iminota icumi ya nyuma y’umukino kuko u Rwanda rubifashinwe na Kayijamahe Yves cyane, rwayitsinzemo ibitego bitandatu Zambia igatsindindamo bitanu byatumye runegukana umukino wa mbere muri iki Gikombe cya Afurika rutsinze ibitego 30-19.
Mu yindi mikino yabaye ku munsi wa mbere w’iki Gikombe cya Afurika uyu ikipe ya Algeria iri mu zibahabwa amahirwe yo gutwara igikombe yatsinzwe na Nigeria ibitego 25-23, Misiri itsinda Gabon 36-25, Guinnea itsinda Kenya 36-27, Angola itsinda Uganda 37-21, Cape Verde itsinda Congo Brazzaville 34-28, Maroc itsinda Benin 52-28 mu gihe Tunisia yatsinze Cameroon 41-22.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, u Rwanda rukina umukino wa kabiri aho rurahura na Algeria yatsinzwe na Nigeria mu mukino wa mbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|