CAN Handball 2026: U Rwanda rwatsinze Uganda bahatanira imyanya (Amafoto)
Kuri iki Cyumweru, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze Uganda ibitego 37-27 mu mukino wa President’s Cup mu guhatanira umwanya wa cyenda mu Gikombe cya Afurika cya Handball 2026 nyuma yo kunanirwa kugera muri 1/4.
Wari umukino wo guhatanira imyanya mu gikombe cyiswe "President’s Cup" gihatanirwa n’amakipe nyuma yo kutabona itike yo gukina imikino ya 1/8 cy’irangiza aho u Rwanda rwari mu itsinda rya mbere rwabaye urwa gatatu rutsinzwe imikino ibiri na Algeria na Nigeria rugatsinda Zambia.
Ibi byatumye mu guhatanira imyanya rwisanga mu itsinda ririmo Zambia bari kumwe mu itsinda ikaba iya nyuma, Gabon yabaye iya gatatu mu Itsinda rya kabiri na Uganda yabaye iya nyuma mu Itsinda rya mbere mu gihe itsinda rya kabiri ririmo Cameroon, Kenya, Congo Brazzaville na Benin.
Muri uyu mukino watangiye ku isaha ya saa tanu n’igice za mu gitondo muri Petit Stade Amahoro igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rufite ibitego 16-13.Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwatsinzemo ibindi ibitego 14, Uganda itsindamo ibitego birindwi umukino urangira rutsinze ibitego 30 kuri 20.Muri iki cyiciro ikipe y’igihugu ya Cameroon yatsinze Benin ibitego 37-27.
U Rwanda ruzongera gukina tariki ya 27 Mutarama 2025, rykina na Zambia rwanatsinze mu matsinda mu gihe ruzasoreza kuri Gabon tariki ya 29 Mutarama 2025. Amakipe abiri ya mbere muri aya matsinda yo guhatanira imyanya azahatanira hagati y’uwa cyenda n’uwa 12, iya mbere ihura n’iya kabiri mu gihe ebyiri za nyuma zihatanira kuva ku mwanya wa 13 kugeza ku ya 16, iya gatatu ihura n’iya kane.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Wowoooo!!!!mbega byiza urwanda rwubahwe.