Wari umukino wakinwe igikombe giteretse, aho ikipe yari gutsinda uyu mukino byari kuyiha amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiona, gusa APR bikaba byayisabaga gutsinda ku kinyuranyo cy’ibitego bitatu kuko mu mukino ubanza Police yari yatsinze APR iyirusha ibitego bibiri.

Ikipe ya APR yaje kubigeraho kuko yaje gutsinda iyi kipe iyirusha ibitego icyenda, aho igice cya mbere cyarangiye iri imbere ku bitego 15-14, umukino wose uza kurangira APR itsinze 37-28, Nshimiyimana Alexis wa APR aba ari we mukinnyi utsinda ibitego byinshi aho yatsinze 10.
APR yaje gusoza Shampiona ku mwanya wa mbere n’amanota 52, igakurikirwa na Police nayo ifte 52 ariko harebwa umukino wabahuje ikaza imbere, ES Kigoma iza ku mwanya gatatu, Nyakabanda iza ku mwanya wa kane, akaba ari nayo makipe azakina igikombe gisoza umwaka w’imikino Carre d’As.
Ohereza igitekerezo
|
twabashimiraga kuri aya makuru gusa twabasabaga ko mwajya mudukurikiranira no hagati muri shampiona ya handball kandi mukaduha namafoto menshi kurushaho murakoze