Kuri iki cyumweru mu karere ka Gicumbi habereye igikombe cy’umukino w’intoki wa Handball cyitwa Coupe du Rwanda, aho ikipe ya APR Hc yaje kwigaranzura Police iyitsindira ku mukino wa nyuma ibitego 27-22.


Iyi mikino yari yabanjirijwe n’imikinoya 1/2, aho APR yari yatsinze Gicumbi ibitego 34-20, naho Police yo iza gutsinda Nyakabanda ibitego 36-19, maze aya makipe yombi aza guhurira ku mukino wa nyuma APR ihita yegukana igikombe.



APR Hc yatangiye urugendo rwo kubaka ikipe ikomeye
Ikipe ya APR Hc yegukanye iki gikombe inafashijwe n’abakinnyi yakuye mu ikipe ya Police Hc, abo ni Muhawenayo Jean Paul ndetse n’umunyezamu Bananimana Samuel nawe wavuye muri Police Hc.



Iyi kipe kandi yari inafite amaraso mashya arimo nka Nshimiyimana Alexis (ES Kigoma), Karenzi Yannick (ES Kigoma), Muhumure Elysee (College Inyemeramihigo), Bushema Aime Frank (ES Kigoma), gusa aba bo ikipe ya APR Hc ngo iracyari mu biganiro n’amakipe yabo, nk’uko twabitangarijwe na Bagirishya Anaclet umutoza w’ikipe ya APR Hc.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Anaclet Bagirishya umutoza mukuru w’iyi kipe, yadutangarije ko bafite ingamba nshya muri uyu mwaka w’imikino, aho bihaye intego zo kwitwara neza, byose bikaba bishingiye ku marasp mashya yongewe mu buyobozi bw’ikipe no kuba abnitegura kwizihiza imyaka 10 iyi kipe imaze
Yagize ati "dufite ingamba zirimo kongera gutwara igikombe cya Shampiona, kwegukana andi marushanwa ategurwa hano mu gihugu no mu karere, ndetse no gutegura neza ikipe izakina imikino ihuza amakipe ya Gisirikare mu karere."

"Ikindi kandi nyirizina gikomeye ni uko umwaka wa 2017 tuzaba twizihiza imyaka 10 APR Handball Club imaze ishinzwe, ibyo byose byongereye imbaraga z’ikipe aho twifuza kuzizihiza iyo sabukuru dufite ibikombe" Anaclet Bagirishya, Umutoza wa APR Handball Club.

Iyi kipe ya APR Hc mu mwaka w’imikino wa 2015/2016 yari yasoje Shampiona iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Police Hc, ubu ikiba ifite intego zo kwegukana igikombe cya Shampiona umwaka utaha, igikombe kinahesha ikipe yagitwaye guhagararira u Rwanda mu gikombe cy’Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Ohereza igitekerezo
|