Kuri uyu wa Gatandatu APR Handball Club nyuma yo guhura n’ikipe ya ES Kigoma muri SHampiona ya Handall, APR Hc yateye inkunga y’ibikoresho by’umukino wa Handball birimo imyenda ikoreshwa mu kwishyushya (Chasubles) n’imigozi yo gusimbuka.



Ibi APR Hc yanabikoze mu bufatanye aya makipe yombi asanzwe agirana, harimo no gutizanya abakinnyi, aho uyu mwaka iyi kipe ya Kigoma yatije APR Hc abakinnyi babiri ari bo Karenzi Yannick Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 na Nshimiyimana Alexis ukina mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

APR kandi inafite abandi bakinnyi batandatu banyuze muri shuli rya Kigoma barimo Muhawenayo Jean Paul, MURWANASHYAKA Emmanuel, Niyonkuru Shaffi, Niwemahoro Prince, Byiringiro Honore, Bushema Aime Frank.


Kugeza ubu ikipe ya APR Fc na Kigoma zirakurikirana ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiona, aho APR iza ku mwanya wa mbere n’amanota 49, Es Kigoma ikaza ku mwanya wa gatatu n.amanota 36, iyi Kigoma kandi ikaba ari nayo yegukanye irushanwa rihuza amashuri yisumbuye mu Rwanda "Amashuli Kagame Cup"
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwakozem.Muzagere no kubandi.
Turabashimiye uburyo mudahwema kwegera ndetse no kugaragaza uko amakipe yacu ya hand ball akorana. Gusa Bagirishya Anaclet numutoza w’ umuhanga kandi ufite urukundo kandi wateye imbere niyo mpamvu akora ibikorwa byabagabo turamushimiye. Hamwe nabatoza twese turamushimiye kandi namwe turabashimiye ko abari kure muhatubera.umunsi mwiza