Ku wa mbere tariki 03 Nyakanga 2017 ni bwo hateganijwe imikino isoza umwaka w’imikino wa Handball mu irushanwa risanzwe rizwi nka Carre’ d’As rigahuza amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiona.

Biteganijwe ko APR yegukanye umwanya wa mbere izakina na Nyakabanda yabaye iya kane, Police yabaye iya kabiri ikazakina na Kigoma yegukanye umwanya wa gatatu, hakazanasozwa kandi Shampiyona mu bakobwa.


Gahunda y’imikino
Carre’ d’As :
10:15 Nyakabanda Vs Apr
12:45 Police Vs Es Kigoma
15:00: Umukino wa nyuma (Final)
Imikino ya nyuma ya Shampiona y’abagore
09:00 TSS Appega Vs GS Mwendo
11:30 GS Mwendo Vs AIP Hanika
14:00 AIP Hanika Vs TSS Appega
Nyuma y’iyi mikino, umwaka w’imikino uzaba ugana ku musozo hakazaba hasigaye irushanwa rya Beach Handball riba hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo, ndetse n’imikino y’ikipe y’igihugu izitabira igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, ndetse n’imikino y’Akarere ka Gatanu hataramenyekana aho izabera.
Ohereza igitekerezo
|
NIBIHURA BIZABA ARIBIZA.!!!
ikipe ya police rwose izihangane ye kongera gutsindwa nkuko byagenze ubushize muri championa