
Iyi kipe ya APR Handball Club yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 18/11/2017, igera i Doha muri Gatar muri iryo joro hafi Saa Siata z’ijoro, iza kuhahaguruka yerekeza muri Tunisia aho yageze mu ma Saa Cyenda z’amanywa za hano i Kigali, ubu ikaba yamaze kugera mu mujyi wa Hammamet aho izaba ikinira imikino yayo.
Abakinnyi 13 ikipe ya APR yajyanye
Bananimana Samuel, Hategekimana Ntwari Olivier,Rukundo Bienvenu, Niyonkuru Shafi, Nyirimanzi Jean de Dieu, Umuhire Yes, Giraneza Emile, Niyingenera Jean Paul, Muhawenayo Jean Paul, Nshimiyimana Alexis, Muhumure Elysée, Niyonteze Ephron na Karenzi Yannick.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege i Kanombe, Umutoza Anaclet Bagirishya wa APR Hc yatangaje ko biteguye neza kandi intego ya mbere ari ukurenga amatsinda, ikintu kitarakorwa n’amakipe ahagararira u Rwanda kugeza ubu
Yagize ati "Imyitozo yanjye muri rusange mu buryo bwo bw’amayeri yo gutsinda, ayo kwirinda gutsindwa, ndetse tuyirangije nta n’umukinnyi n’umwe ugize ikibazo cy’imvune, turi mu itsinda ririmo amakipe akomeye, izo kipe zose twamaze kumenya amakuru yayo yose"

"Ni amakipe ari ku rwego rwiza, imikinire yabo ni uko bahagaze twamaze kubimenya, turumva rero ayo makuru dufite azadufasha kwitwara neza n’ubwo ari ubwa mbere tugiye gukina iri rushanwa kandi abandi basanzwe bayakina"
Ikipe ya APR Handball Club igiye kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya mbere nyuma y’aho mu myaka ishize ryitabirwaga n’ikipe ya Police Handball Club, APR ikaba ibigezeho nyuma yo kwegukana Shampiona y’umwaka w’imikino wa 2016/2017.
Mu mafoto: Ubwo bavaga Kanombe berekeza Tunisia banyuze muri Qatar




Bageze Tunisia bafata amafunguro berekeza kuri Hotel bazabamo




Ahazabera imikino naho harimo hakorerwa isuku kugira ngo hazabe hasa neza





Gahunda y’imikino APR Hc izakina
Tariki ya 21 Ukwakira
14h00: APR (Rwanda) Vs Caiman (Congo)
Tariki ya 22 Ukwakira
16h00: APR (Rwanda) Vs JSK (DR Congo)
Tariki ya 23 Ukwakira
14h00: FAP (CMR) Vs APR (Rwa)
Ohereza igitekerezo
|
Ntacyidashobokera umutima ushaka
iki.Peyaper.Ndayikundacyane.Irashimisha.Nyane.Murakoze