APR HC na Police HC zageze ku mukino wa nyuma wa shampiyona

Amakipe ya APR HC na Police HC yageze ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka izagena izegukana shampiyona Handball asezereye ADEGI na Musanze HC.

Ibi aya makipe y’ubukombe muri Handball y’u Rwanda yabigezeho amasezerera aya makipe yayakurikiye ku rutonde rw’umwaka usanzwe aho APR HC yasoje ari iya mbere Police HC iya kabiri makipe, Musanze ikaba gatatu mu gihe ADEGI yabaye iya kane. Muri 1/2 ikipe ya mbere yagombaga guhura n’iya kane iya kabiri igahura n’iya gatatu.

Iyi mikino yakinwe ku Cyumweru tariki 18 Gicurasi 2025, aho yatangiriye ku kibuga cya Kimisigara mu gitondo nimugoroba igakinirwa muri Petit Stade i Remera. Mu mukino wa mbere watangiye ku isaha ya saa yine za mu gitondo APR HC yatsinze ADEGI ibitego 36-21, byari bisobanuye ko isabwa gutsinda umukino wa nimugoroba ikagera ku mukino wa nyuma kuko yari kuba yujuje imikino ibiri mu gihe hagombaga gukinwa itatu hagati yabo.

Ibi ninako byagenze, maze igice cya mbere cy’umukino wabere muri Petit Stade, kirangira APR HC ifite ibitego 17 kuri 11 bya ADEGI mu gihe umukino watangiye inatsinze ibitego 39-22 ibonye itike iyigeze ku mukino wa nyuma. Mu wundi mukino, ku Kimisagara, mu gitondo ikipe ya Police HC yari yahatsindiye Musanze HC ibitego 40-22 maze bageze muri Petit Stade nimugoroba n’ubundi yongera kuyitsinda ibitego 48-19, yuzuza imikino ibiri isabwa ngo isange APR HC bahora bahanganye mu Rwanda.

Biteganyijwe ko APR HC ibitse igikombe cya shampiyona 2024, na Police HC zageze ku mukino wa nyuma, zizatangira guhatanira igikombe tariki 23 Gicurasi 2025 mu buryo bwo gukina imikino itatu aho izatsinda indi imikino myinshi ariwe uzegukana shampiyona 2025.

Ni umukino usanzwe ugaragaramo ihanga rikomeye
Ni umukino usanzwe ugaragaramo ihanga rikomeye

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka