Kuva kuri uyu wa Gatandatu ku bibuga bya Maison des Jeunes Kimisagara, haberaga irushanwa rya Handball ryateguwe na Gorillas Handball Club ifatanyije n’Umurage communication for development, rikaba ryaje gusozwa kuri iki Cyumweru, aho mu byiciro bitatu byari bigize iri rushanwa ibikombe byatwawe na APR Hc, Gorillas Hc ndetse na GS St Aloys.

Mu ciyiciro cy’abakiri bato cyakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya GS St Aloys yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda imikino ibiri, aho yatsinze GS Mwendo ibitego 30 kuri 15, itsinda kandi Gorillas HC ibitego 29 kuri 17.

Mu cyiciro cy’abakobwa igikombe cyegukanwe na Gorillas Hc itsinze imikino ibiri ari nayo yakinnye, aho umukino wa mbere yatsinze GS Akumunigo, itsinda kandi ikipe ya G Mwendo.
Mu bagabo, ikipe ya APR Hc yegukanye iki gikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Police Hc ibitego 26 kuri 23, mu gihe muri ½ yari yatsinze Nyakabanda ibitego 30 kuri 12, naho Police igera ku mukino wa nyuma itsinze Fc St Pauli Handball ibitego 37 kuri 34.

Iri rushanwa kandi usibye amakipe yo mu Rwanda, ryari ryanitabiriwe n’ikipe yo mu Budage yitwa Fc St Pauli Handball, ikaba yanatanze inkunga y’ibikoresho ku ikipe ya Gorillas Hc ifite agaciro gakabakaba Milioni 4Frws.
Andi mafoto yaranze umunsi wa nyuma w’irushanwa








Ohereza igitekerezo
|