Mu gihugu cya Tunisia kuva ku itariki ya 19 kugera 31/10/2017, hazabera igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo mu mukino w’intoki wa Handball, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe ni ikipe ya APR Hc yegukanye igikombe cya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2016/2017.

Kigali Today yasuye iyo kipe aho ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro, maze umutoza mukuru wayo Anaclet Bagirishya adutangariza ko ikipe ye yiteguye neza, kandi ko imyitozo bagiye gukora mu gihe cy’iminsi 15 bazaba bahagaze neza ku buryo biteguye kuzahagararira u Rwanda neza.
Yagize ati "Ni imyitozo twatangiriye mu gice cyo kongerera abakinnyi imbaraga, kimara iminsi ine ariko bakayikora banakoresha umupira, turizera ko muri iyi minsi 15 kizaba cyahindutse harimo no guhuza umukino, tugomba kwiga ubundi buryo bwo gutsinda kuko irushanwa tugiye gukina rirakomeye"

APR Hc yatakaje abakinnyi batatu ari bo Nshimiyimana Alexis, Rwamanywa Viateur (General) na Murwanashyaka Emmanuel (Kabange), umutoza avuga ko ari icyuho ariko bari kwimenyereza uko bazajya bakina batabafite.
"Iyo ubuze abakinnyi mwari mumaranye umwaka, mwatwaranye amarushanwa akomeye arimo na Shampiyona hari icyo muba muhombye, ni abo bakinnyi batatu gusa,ariko irushanwa ryitwa Umurage Handball Trophy duheruka gutwara ntibari barimo, ubu twatangiye kwiga uburyo tugomba gukina kandi tugatsinda tutabafite"
Anaclet Bagirishya kandi yatubwiye ko abona batomboye itsinda rikomeye harimo n’amakipe afite amateka, ariko bitabateye ubwoba kuko nabo babaye aba mbere iwabo kandi biteguye kwitwara neza.
Itsinda rya mbere bazaba bari kumwe na Esperance ivuye muri Qatar mu gikombe cy’isi aho yabaye iya gatandatu, FAP yo muri Cameroun yigeze gutwara iri rushanwa inshuro ebyiri yikurikiranya (1992 na 1993), ndetse na Caiman yo muri Congo yitabiriye iryo rushanwa inshuro zigera kuri eshatu.
"Ni itsinda ritoroshye ririmo amakipe asanzwe yitabira Champions League nka Esperance ivuye mu gikombe cy’isi , gusa ariko ntabwo biduteye ubwoba kuko ni irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, natwe twabaye aba mbere iwacu kandi twarabikoreye, ubu turi kugenda tubona ama Videos y’uko aya makipe akina" Anaclet Bagirishya aganira na Kigali Today

Uko amatsinda apanze
Itsinda A:
Esperance (Tunisia), Caiman (Congo), FAP (Cameroun), APR Hc (Rwanda)
Itsinda B:
Zamalek (Egypt), W.Samara (Maroc), Red Star (CIV), Phoenix (Gabon), Ittihad (Libya)
Itsinda C:
Al Ahly (Egypt), Hammamet ( Tunisia), Fanz (Cameroun), Hc Oca (Congo DR), Al Ahly (Libya)
Urutonde rw’abakinnyi ba APR Handball Club bahamagawe mu myitozo
– Bananimana Samuel
– Ntwari Olivier
– Uwimana Jackson
– Ntawuhunfakaje Jean Bosco
– Niyonkuru Shaffy
– Mukimbiri Pierre Claver
– Byiringiro Honoree
– Niyonteze Ephron
– Muhumure Elysée
– Bushema Aime Frank
– Karenzi Yannick
– Giraneza Emile
– Niyingenera Jean Paul
– Iyakaremye Etienne
– Akayezu Andrew
– Muhawenayo Jean Paul
– Nyirimanzi Jean de Dieu
– Niyishaka Jean Nepo
– Umuhire Yves
– Mbonyinshuti Camalade
Abatoza:
– Bagirishya Anaclet na
– Munyangondo JMV
Andi mafoto y’imyitozo ya APR Hc






Ohereza igitekerezo
|