Ku bufatanye na Umurage communication for Development (UMC), Polulation Media Center (PMC), UNICEF, FC St Pauli Handball yo mu budage na Kimisagara Youth Center, Hopeline sports na FERWAHAND, hateguwe irushanwa ry’umukino wa Handball rizahuza amakipe y’abakiri bato, abakobwa ndetse n’abahungu rikazabera ku bibuga bya Kimisagara kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru.


Ku wa gatandatu hazatangira imikino y’abana bato baturutse hirya no hino ndetse n’abakobwa, hanyuma Ku cyumweru hakinwe amarushanwa y’amakipe y’abagabo akomeye yo mu Rwanda azaba yiyongeraho na FC St Pauli yo mu Budage.
Usibye iri rushanwa kandi hazaba hari n’icyumeru cy’ibikorwa bitandukanye bizagirwamo uruhare n’abagize iyi kipe yo mu Budage ya Fc St Pauli Handball Club harimo gutanga inkunga y’ibikoresho bageneye ikipe ya Gorillas Handball Club.

Amakipe yamaze kwemera ko azitabira iri rushanwa:
1. Icyiciro cy’abagabo:
– APR Handball club
– Police Handball club
– FC St. Pauli Handball
– Nyakabanda Handball club
2. Icyiciro cy’abagore:
– Gorillas Handball club Women
– GS Mwendo Women
– Duha Complex School
– GS de la SALLE


3. Icyiciro cy’abakiri bato:
– Gorillas Handball Academy
– GS Mwendo
– GS St Aloys Rwamagana
– GS de la SALLE



Ibindi bikorwa bindi biteganyijwe
Ku wa Kabiri tariki 22/08/2017: Abadage bazahugura abatoza banagaragaze uko session y’imyitozo ikorwa,
Ku wa gatatu tariki 23/08/2017: Abashyitsi bazasura Academie ya Mwendo mu Bugesera banakine na Gorillas HC Ku Kimisagara.
Ku wa kane tariki 24/08/2017: Hazabaho ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye, hanasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Gorillas HC na FC St Pauli Handball, nyuma habeho no gusabana.
Ohereza igitekerezo
|
Aba bayobozi ba Gorillas HC ni abo gushimirwa kandi bakomereze aho. Imana ikomeze twese kutuba hafi mu guteza imbere umukino wacu wa handball ndetse na sport muri rusange.