Amakipe abiri yo hanze azitabira irushanwa ryo kwibuka muri Handball
Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda harakinwa imikino yo kwibuka abari abakunzi, abakinnyi ndetse n’abayobozi mu makipe atandukanye ya Handball, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku bibuga bikinirwaho umukino wa Handball muri Kigali birimo icya Maison des Jeunes Kimisagara, icya Nyamirambo ndetse no muri UR-CMHS yahoze ari KIE, kuri uyu wa Gatandatu tariki 03/06 no ku Cyumweru tariki 04/06 harabera irushanwa ryo Kwibuka "GMT 2023"
Iri rushanwa ry’uyu mwaka rizakinwa n’amakipe yo mu Rwanda, hakiyongeraho amakipe abiri azaturuka hanze y’u Rwanda ari yo Makelele University (Uganda) mu bagabo ndetse na Ngome HC mu bagore izaturuka muri Tanzania.
Amakipe azitabira ndetse n’uburyo yagabanyijwe mu matsinda
ABAGABO
Itsinda A: GICUMBI, UR-RUKARA, MAKERERE UNIVERSITY, ES KIGOMA
Itsinda B: POLICE, NYAKABANDA, APR, UR-HUYE

ABAGORE
Itsinda A: KIZIGURO SS, THREE STARS, NGOME
Itsinda B: ISF NYAMASHEKE, UR-HUYE, UR-RUKARA, UNIVERSITY OF KIGALI

Mu mwaka ushize iri rushanwa mu bagabo ryari ryegukanywe na Gicumbi HT itsinze Police HT ibitego 44 kuri 37, mu gihe mu bagore igikombe cyegukanywe na Kiziguro SS itsinze Gicumbi WHT ibitego 33 kuri 23.
Irushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda, yari yiyongereyeho amakipe abiri yaturutse mu gihugu cya Tanzania ari yo Ngome HC mu bagabo na JKT mu bagore, ndetse n’amakipe abiri y’abagabo yari yaturutse muri Zambia ari yo Zambia National Team A na B.
Ohereza igitekerezo
|