Kuri uyu wa Kabiri tariki 01/08/2018 i Dakar muri Senegal harabera igikombe cy’Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20 (IHF Challenge Trophy 2017), kikazahuza ibihugu byabaye ibya mbere mu turere tw’imikino two muri Afurika (Zone), aho icyo gikombe kizanitabirwa n’u Rwanda rwabaye urwa mbere muri Zone 5B.
Ikipe y’u Rwanda yegukanye igikombe cy’akarere ka gatanu cyabereye muri Uganda mu mpera z’umwaka ushize,mu itsinda rya mbere hamwe na Senegal yakiriye irushanwa, RD Congo ndetse na Madagascar, aho u Rwanda ruzakina umukino wa mbere ku wa Kabiri ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Dakar, bikazaba ari saa mbiri z’i Kigali rukina na Madagascar.
Amafoto













Gahunda y’imikino
Umunsi wa mbere, Ku wa kabiri tariki 01/08/2017
14h00 (16h00 za Kigali): Ibirori byo gutangiza amarushanwa kuri Stade Amadou Bary
16h00 (18h00 za Kigali): Benin vs Ethiopie
18h00 (20h00 za Kigali): Madagascar vs Rwanda
20h00 (22h00 za Kigali): RD Congo vs Senegal
Umunsi wa kabiri, Ku wa gatatu tariki 02/08/2017
16h00 (18h00 za Kigali): Mozambique vs Benin
18h00 (20h00 za Kigali): Rwanda vs RD Congo
20h00 (22h00 za Kigali): Senegal vs Madagascar
Umunsi wa gatatu, Ku wa kane tariki 03/08/2017
16h00 (18h00 za Kigali): Ethiopie vs Mozambique
18h00 (20h00 za Kigali): Senegal vs Rwanda
20h00 (22h00 za Kigali): RD Congo vs Madagascar
Umunsi wa kane, ku wa Gatanu tariki 04/08/2017
Kuri uyu munsi hateganijwe imikino ya ½ cy’irangiza, aho muri buri tsinda hazazamuka amakipe abiri ya mbere, maze iya mbere mu itsinda rimwe igakina n’iya kabiri mu rindi tsinda, izitsinze zigahurira ku mukino wa nyuma, naho izitsinzwe zikazahatanira umwanya wa gatatu
Iyo mikino izabera mu nyubako (Gymnase) Amadou Bary iherereye mu gace kitwa Guediawaye kari Dakar muri Senegal, aho iyo nyubako ishobora kwakira abantu bari hagati ya 400 na 700, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda tukaba twasuye iyo Stade izaberaho iyo mikino.
Urutonde rw’abakinnyi 14 bahagarariye u Rwanda:
1.Bananimana Samuel (Apr)
2.Hakizimana Jean Claude (Es Kigoma)
3.Tuyishime Zacharie (Police)
4.Muhumure Elysée (Inyemeramihigo )
5.Muhawenayo Jean Paul (Apr)
6.Nshimiyimana Alexis (APR)
7.Rwamanywa Viateur (APR)
8.Karenzi Yannick (APR)
9.Umuhire Yves (Police)
10.Murwanashyaka Emmanuel (APR)
11.Nshumbusho Maliyamungu (St Aloys)
12.Niyonkuru Shaffy (APR)
13.Kayijamahe Yves (ADEGI)
14.Hagenimana Fidele (Police)
Abatoza
Umutoza mukuru: Ntabanganyimana Antoine
Umutoza wungirije: Bagirishya Anaclet
Umutoza w’abanyezamu: Unjima Alberto
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri Imana izadufashe duthane igikombe tuzishimire hamwe indinzi ya nyakubahwa Paul Kagame
Imana ihw umugisha U Rwanda rwacu