Abanyarwanda batuye Senegal bakiranye urugwiro ikipe y’igihugu ya Handball-Amafoto
Barangajwe imbere na Harebamungu Mathias, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bakiranye urugwiro ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20.
Ahagana ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Dakar (Saa mbiri ku isaha y’i Kigali), abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ni bwo bari basesekaye ku kibuga cy’indege cyitiriwe Leopord Sedar Senghol, n’ubwo indege yabazanye yari yakererewe hafi isaha.
Bakigera ku kibuga, bakiriwe na Ambasaderi Harebamungu Mathias, uhagarariye u Rwanda muri Senegal,ndetse n’abandi Banyarwanda baba mu gihugu cya Senegal, aho babakiranye urugwiro ndetse bacinya akadiho.
Nyuma yo kwakira abo basore, Kigali Today mu kiganiro yagiranye n’Ambasaderi Harebamungu Mathias, yadutangarije ko bishimiye kwakira iyo kipe, ku buryo baba ari abari mu Rwanda cyangwa abari muri Senegal bose bari inyuma y’ikipe yabo, anatangaza ko biteguye kuguma kuyiba inyuma kugira ngo izatahane intsinzi
“Mbanje kubaha ikaze mu Rwanda rwa Senegal , icyo nabonye ni uko bafite icyizere n’imbaraga n’ubwo bakoze urugendo rurerure,ubutumwa nahaye iyi kipe ni ubwo gutsinda, kuba twabakirije imbyino Nyarwanda ndetse tukanabifatanya ni cyo gihango cya mbere, ubu igisIgaye ni ukwereka amahanga ko turi intore nyazo zitaganya ahubwo zifite ibisubizo.
Uko byari byifashe mu mafoto











Biteganijwe ko u Rwanda rukina umukino wa mbere na Madagascar kuri uyu wa kabiri ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ari zo saa mbiri z’ijoro ku isaha y’i Kigali
Ohereza igitekerezo
|