Zemke Jermaine yegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2026(Amafoto)
Kuri uyu wa Kane, Umudage Zemke Jermaine w’myaka 20 y’amavuko ukinira ikipe ya Rembe Rad-Net yegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2026 kangana n’ibilometero 82 kakinwe hazengurukwa Umujyi wa Rubavu abasiganwa bagezemo ku wa 25 Gashyantare 2026 hakina agace ka kane katurutse mu Karere ka Karongi.
Ni agace kakinwe kuva ku isaha ya Saa Cyenda z’igicamunsi nyuma y’uko mu masaha ya mu gitondo hasiganwe abatarabigize umwuga bishimisha. Aka gace kandi katangiye nyuma y’imvura yaguye mu mu Mujyi wa Rubavu kugeza mu masaha ya saa munani z’igicamunsi aho bwari ubwa kabiri mu mateka ya Tour du Rwanda, isiganwa rigiye gutangirira mu Mujyi umwe utari Kigali akaba ari naho risorezwa, byaherukaga mu 2018 rikinirwa i Rwamagana.
Tour du Rwanda kandi yaherukaga gusorezwa mu Mujyi umwe, ikahaguma, hagakinirwa undi munsi, abakinnyi bakongera kuharara mu 2024 ubwo yari igeze i Musanze hakiniwe gusiganwa n’isaha umuntu ku giti cye. Ku kilometero cya kabiri Ribeiro wa Soudal Quick-Step na Jurgen Zomermaand wa Picnic, bahise bava mu bandi ndetse bashyiramo amasegonda 15 hagati yabo n’igikundi cyari kiyobowe n’Ikipe ya NSN banasoza inshuro ya mbere mu icyenda zazengurutse Umujyi wa Rubavu aribo bayoboye isiganwa.
Iki kinyuranyo ariko cyageze ku kilometero cya munani ari amasegonda umunani ndetse ku cya 10 abari bayoboye bafatwa n’igikundi ariko ku kilometero cya 11 Umunya-Slovenia Valjavec nawe ukira Soudal Quick Step agisohokamo ayobora isiganwa wenyine.Uyu ariko yafashwe n’igikundi abakinnyi bagenderaha hamwe igihe kinini. Umunya-Eritrea Henock Mulbrhan yegukanye amasegonda atatu ahabwa umukinnyi ugeze ahatambika hagenwe ari uwa mbere aho yakurikiwe na Cuylits wahawe amasegonda abiri naho Da Silva wahageze ari uwa gatatu ahabwa isegonda rimwe.
Isiganwa ryageze ku kilometero cya 43 rikigendera mu gikundi cyari kiyobowe imbere n’amakipe ya NSN, Movistar na Soudal Quick Step ariko ubwo bageraga ku kilometero cya 52 kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Byukusenge Patrick agerageza gusohokamo ngo agende wenyine biranamukundira ashyiramo intera y’amasezerano icumi yiyongereye akagera kuri 15 gusa asubira ku icumi ku kilometero cya 55.
Byukusenge Patrick yongeye gushyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 15 bigera ku kilometero cya 60 harimo amasegonda 10 hagati ye n’igikundi cyageragezaga kumufata ndetse kinabigeraho bongera kugendera hamwe ubwo hari hasigaye kuzenguruka kabiri. Jurgen Zomermaand yasohotse mu gikundi ku kilometero cya 73 ayobora isiganwa ari wenyine. Uyu Muholandi wegukanye agace ka gatatu kasorejwe i Huye, yinjiye mu nshuro ya cyenda yari nayo ya nyuma mu kuzenguruka Umujyi wa Rubavu akiri imbere y’abandi n’ikinyuranyo cy’amasegonda 15 hagati ye n’igikundi.
Mu nshuro ya cyenda yari iya nyuma abakinnyi bahatanye maze Umudage w’imyaka 20 y’amavuko Zemke Jermaine aba ariwe aka gace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2026, akoresheje isaha imwe n’iminota 44 n’amasegonda 27, ibihe byagizwe n’abakinnyi 45 muri rusange ariko bakagenda barushanwa iby’ijana aho ku mwanya wa kabiri haje Umunya-Israel Itamar Einhorn wegukanye agace ka mbere kasorejwe i Rwamagana kavuye mu Rukomo i Gicumbi, Henock Mulbrhan yabaye uwa gatatu mu gihe Umunyarwanda wa mbere yabaye Muhoza Eric ukinira ikipe ya Amani wabaye uwa 15.
Moritz Kretschy wari wambaye umwambaro w’umuhondo ku Gace ka Kane, muri aka Gace ka gatanu kakiniwe i Rubavu yabaye uwa 31 ariko ntibyamubuza gukomeza kuyobora urutonde rusange kugeza aho isiganwa rigeze mu gihe hasigaye uduce dutatu rigasozwa. Kuri uyu wa Gatanu, harakinwa Agace ka Gatandatu kangana n’ibilometero 84 na metero ijana karahagurukira mu Karere ka Rubavu Saa Saba z’amanywa kagasorezwa i Musanze.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|