Abakinnyi babanjemo
Amavubi: Kimenyi Yves,Ombolenga Fitina, Rugwiro Herve, Mbogo Ally, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Niyonzima Ally,Sekamana Maxime, Nshuti Innocent, Hakizimana Muhadjili.
Zanzibar Heroes: Muhamad Ibrahim, Ibrahimm Mohammed "Sangula, Mwinyi Hadji, Addul Heri Sebo, Issa Haidar "Mwalala", Abdul Aziz Makame, Muhamed Issa, Mudathir Yahya, Ibrahim Hamad Hilika, Feisal Salum, na Suleiman Kassim.


Nyuma y’aho umutoza Antoine Hey yari yafashe gahunda yo guhindura ikipe yari yatsinzwe na Kenya ibitego 2-0 ku munsi wa mbere, Amavubi ntiyahiriwe n’umukino wa kabiri aho yari yakinishije ikipe nshya.

Mu mukino Amavubi y’u Rwanda yatangiye atanga icyizere, gusa amashoti ya Nshimiyimana Amran na Niyonzima Ali, ndetse na Coup-Francs ebyiri zatewe mu minota ya mbere na Hakizimana Muhadjili ntibyashoboye gutanga umusaruro.

Ku munota wa 34 w’umukino, ikipe ya Zanzibar yaje gufungura amazamu ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na Mudathir Yahya ukina mu ikipe ya Singida United yo muri Tanzania, igice cya mbere kirangira kikiri icyo gitego 1-0.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Antoine Hey yahise akuramo Nshuti Innocent na Sekamana Maxime, yinjizamo Biramahire Abeddy ndetse na Mico Justin, mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi.

Nyuma y’iminota mike gusa, bamaze guhererekanya neza umupira, Muhadjili yahinduye umupira kwa Biramahire Abeddy, aza guhita yongera awuhindura imbere y’izamu maze Muhadjili Hakizimana ahita atsindira Amavubi igitego cyo kwishyura.
Ku munota wa 54 gusa, ubwo Amavubi yari atangiye kotsa igitutu Zanzibar,yaje guhita ibaca mu rihumye maze abakinnyi ba Zanzibar bizamukira bonyine, umupira ugera kuri Mohamed Issa wahise ucenga Emmanuel Imanishimwe maze ahita atsinda igitego cya kabiri.
Ku munota wa 86 ubwo umukino wendaga kurangira, Kassim Khamis yaje guhita atsinda igitego cya gatatu cya Zanzibar, umukino urangira ari ibitego bitatu bya Zanzibar kuri kimwe cy’Amavubi
Andi mafoto yaranze uwo mukino






























National Football League
Ohereza igitekerezo
|