Aba basore batatu bamaze iminsi bitwara neza mu makipe yabo ndetse no mu ikipe y’igihugu, dore ko bose ari abakinnyi b’indasimburwa mu Mavubi muri iki gihe, ari nayo mpamvu amakipe komeje kubarambagiza.
Aba bakinnyi uko ari batatu bari mu biganiro n’iyo kipe ikinamo Haruna Niyonzima, dore ko amasezerano aba bakinnyi bari bafitanye n’amakipe yabo yegereje umusozo; nk’uko bitangazwa n’ urubuga rwa interineti rw’ ikinyamakuru cyo muri Tanzania Mwanaspoti.co.tz.
Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga, ngo Young irashaka gutanga Miliyoni 18 kuri Mbuyu Twite na Miliyoni 7 kuri Iranzi Jean Claude, gusa igiciro cya Meddie Kagere cyo nticyashyizwe ahagaragara.
Nubwo ariko aya makuru yasakaye cyane mu itangazamakuru ryo muri Tanzania, umuvugizi w’iyo kipe Seif Ahmed yabwiye icyo kinyamakuru ko amakuru yo kugura Mbuyu na Iranzi atari ukuri, gusa ngo uwo bavugana cyane ni Meddie kandi ahamya ko ibiganiro bigeze kure.
Ahmed yagize ati, “Njyewe icyo nzi ni ibiganiro twagiranye na rutahizamu wa Police yo mu Rwanda Kagere Meddie, kandi ibiganiro bigeze kure kandi turizera ko turangizanya mu gihe gito akaba umukinnyi wacu”.
Twifuje kuvugana na Meddie Kagere urimo gusoza amasezerano ye muri Police FC kugira ngo atubwire iby’aya makuru atubwira ko ntacyo ashobora gutangaza ubu, kuko akiri umukinnyi wa Police FC, gusa ngo ibye bizamenyekana mu minsi mikeya iri imbere.
Kuri Iranzi Jean Claude, ngo amakuru y’uko ashakwa na Young ayumva gutyo, gusa ngo kugeza ubu nta muntu n’umwe wo muri iyo kipe baravugana.
Iranzi Jean Claude na Mbuyu Twite bazarangiza amasezerano mur APR FC nyuma y’imikino ya CECAFA Kagame Cup izabare i Dar es Salaam muri Tanzania kuva tariki 14-28/7/ 2012.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|