Yaya Touré, umukinnyi w’umwaka muri Afurika

Yaya Toure ukinira ikipe ya Manchester City mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse n’ikipe y’igihugu cye cya Cote d’Ivoire yatoranijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) , nk’umukinnyi w’umwaka wa 2013 muri Afurika.

Uyu mukinnyi umaze igihe mu bihe bye byiza uyu mwanya yawegukanye atsinze mugenzi we wo muri Côte d’Ivoire Didier Yves Tébire Drogba ndetse na John Mikel Obi wo muri Nigeria.

Yaya Touré w’imyaka 30 atsindiye uyu mwanya inshuro ya 3 mu mateka ye, agahigo kari gafitwe na Abedi Pélé w’umunya Ghana wagitsindiye kuva mu 1991-1993 ndetse na Samuel Eto Fils w’umunya Cameroun wagitsindiye muri kuva muri 2003-2005.

Nubwo nta gikombe yahesheje igihugu cye cya Cote d’Ivoire ndetse na Manchester City mu mwaka ushize wa 2013, imikinire ye myiza, yatumye Yaya Touré atorerwa uyu mwanya ndetse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rimushyira ku rutonde rw’abakinnyi 23 bakomeye cyane mu mwaka wa 2013.

Yaya Touré yanatsindiye igihembo cya BBC cy’umukinnyi mwiza muri Afurika mu mwaka ushize wa 2013.

Safari Viateur

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

nishimiye insinzi ya gunners ark njye n’abakunzi ba gunners turasaba wenger kutuzanira rutahizamu ufatika saw a thx

david nsengimana yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka