Yannick Mukunzi na Rutanga Eric barekuwe nyuma yo gutanga amakuru ku mutoza wabo Karekezi
Yanditswe na
KT Editorial
Polisi y’igihugu ibicishije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko abakinnyi Mukunzi Yannick na Rutanga Eric bakinira ikipe ya Rayons Sport nta cyaha bakurikiranweho bamaze no kurekurwa bagataha, nyuma yo kubazwa amakuru ajyanye n’ibyaha uwari umutoza wabo Karekezi Olivier akurikiranyweho.

Yannnick Mukunzi na Rutanga Eric barekuwe nyuma yo gutanga amakuru ku mutoza wabo Karekezi
Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nyuma y’uko hari hiriwe amakuru avuga ko aba bakinnyi batawe muri yombi, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibyo umutoza wabo akurikiranweho.
Abo bakinnyi bari bafashwe n’ubugenzacyaha mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, nyuma y’umukino bari bamaze kunganyamo n’ikipe ya Mukura.

Karekezi Olivier yatawe muri yombi mu cyumweru gishinze, akekwaho ibyaha yakoze yifashishije umurongo wa interineti.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
none se kuki batabahamagaye bukeye bamaze kuruhuka ahubwo babagwa gitumo bakinaniwe bavuye mu mukino. Ibi sinibaza niba biri professionnel kweli kandi muvuga ngo ni ugufasha ipererezA. NTIBAHAMAGAWE NGO BANGE KWITABA IKINDI KANDI NTIBARI GUHUNGA IGIHUGU KANDI NTA CYAHA
Ase ko turikumva ngo barekuwe bakurikiranwagaho ikihe cyaha? Cyangwa barangije iperereza? Mutubwire
ni byiza kuba barekuwe twari twagize ubwoba,,,
polisi nibikurikirane neza