
Uyu mukinnyi yerekeje muri Rayon Sport nyuma y’aho amasezerano yari afite muri APR FC yarangiye bagatinda kumwongerera andi, kubera kutumvikana ku mafaranga.

Mukunzi Yannick yanze gukora imyitozo atarongererwa amasezerano mashya kuko ngo hari ibyo batarumvikana kugirango ashyire umukono ku masezerano.
Amakuru yizewe yageraga kuri Kigali Today yavugaga ko Mukunzi Yannick yifuza ko APR yamuha amafaranga miliyoni 12Frw agasinya imyaka ibiri mu gihe APR yo itabikozwa aho ivuga ko igomba kumuha miliyoni 8Frw gusa.

Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 kanama APR yakoraga imyitozo ya nyuma yitegura kwerekeza muri Rubavu Pre-season tournament twifuje kugananira n’umunyamabanga w’ikipe Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade maze ntiyashaka kugira icyo ashaka gutangariza itangazamakuru.

Umutoza Jimmy Mulisa nawe abajijwe aho Mukunzi Yannick na bagenzi be batakoze imyitozo mu magambo make ayagize ati”abadahri ni ibibazo bafite nibagaruka muzababona kuko hari abafite ibibazo birimo umunaniro ndetse’abanadi bafite ibibazo byabo bwite”
Mukunzi Yannick kuva Amavubi yasezererwa na Uganda mu gushaka itike ya CHAN tariki ya 19 kanama 2017 ntiyigeze yongera gukorana imyitozo na APR bitewe n’uko batarumvikana.

Abandi bakinnyi batari mu myitozo ni Aimable Nsabimana, Ombolenga Fitina uherutse kugurwa n’iyi kipe, Djihad Bizimana wagiye mu igeragezwa mu budage, Sugira Ernest wavunitse ukongeraho Nkinzingabo Fiston nawe wavunitse ariko we uba uri hanze areba bagenzi be bakora imyitozo
National Football League
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
rayon sport yacu ntizadusebyepe kuko ifite imbara nikomerezahn
Najyende Arikondababaye Mwifurije Amahirwemasa!!
Hummm !!!! Yayimwima gute se yararangije amasezerano y’imyaka 2 ? Rayon icyo isabwa n’ugutanga indezo ibindi byo cyereka niba yarabasinyiye contract indetermine!!!! Ikindi kdi nta ngwate y’umuntu ibaho kuko si umutungo utimukanwa.
NDI UMUFANA NDAYIFANA NARAYIPFIRIYE NIBYIZA CYANE GUSA NDISHIMWE GUSA SINABONA UKO MBIVUGA ABAFANABAYO OYEOYE O!!!!
Ubu nta mikino. buri mwana wese uboshye kubera ikipe akinamo. ajye arebera kuri bariya bamaze kumenya icyo gukora. umuntu akaba ahoooooo acunzwe n’igitsure kama geshi. kandi atazi no gutera isaluti. sha wakoze maze ndebe . none se icyari gitinyiro KO gikundiro ikivogereye .twagira dite.
Nibatamuha release letter tuzabarekera amarushanwa yabo agaciro.ahubwo babe bayimwoherereza.Gacinya ko ndeba akomeje kubatsinda no kuryohereza GIKUNDIRO samedi ndabona bazatumurikira abakinnyi bafatika
Erega ubu Football ni amafranga,mwifurije amahirwe aho agiye gukina gusa APR ihombye umukinyi mwiza izarira. ndi umufana wa Musanze fc.
Haaa!mbega byiza naze mubandi kbs,tumuhaye ikaze.
Uyu kabisa muradupfunyikiye yamaze gushiramo ntacyo azamarira Gikundiro yacu. Gusa nta kundi tumwifurije Ikaze.
Naze muri Gikundiro dukubite igikona naho kuvuga KO batazamuha Release letter naho bihuriye niba se baramwimye ibyo abasaba byari kugenda gute? Yagombaga kureba ahari inyungu naho ibindi ntacyo bivuze.Ni gapapu nziza nemeye.
Ibi tuzabyemera umunsi Camarade azaba yemeye kumuha release letter