Yadusinyiye- Singida Black Stars kuri Memel Dao Raouf wavuzwe muri APR FC
Mu gihe mu Rwanda hiriwe havugwa isinya ry’Umunya-Burkina Faso Raouf Dao muri APR FC, ubuyobozi bwa Singida Black Stars yo muri Tanzania bwemeje ko yabusinyiye amasezerano y’imyaka itatu.

Ibi byemejwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Singida Black Stars, Omar Kaya aganira na Kigali Today aho yavuze ko uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko ukina afasha ba rutahizamu yabasinyiye imyaka itatu.
Ati" Byarangiye muvandimwe. Yadusinyiye imyaka itatu."
Abajijwe ku makuru yavuzwe ko uyu mukinnyi wabaye umwiza wa shampiyona ya Burkina Faso 2024-2025, yaba yasinyiye APR FC, Omar Kaya yavuze ko atabizi, ari umukinnyi wabo.
Ati" Ibya APR FC ntabwo mbizi, ni umukinnyi wacu."
Mbere yo kuvuga muri APR FC, Memel Raouf Dao, ukinira ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso, ibinyamakuru bitandukanye by’iwabo byanditse ko ari mu biganiro bigana ku musozo na Singida Black Stars ndetse ikitwa 226foot.com, tariki 26 Gicurasi 2025 cyandika ko ibintu byose bisa nkibyarangiye, habura utuntu ducye agasinya.
APR FC ikomeje gushaka umukinnyi ukina afasha ba rutahizamu nk’uko biheruka kwemezwa n’Umuyobozi wa APR FC Brig Gen. Deo Rusanganwa aho yavuze ko ariwe mukinnyi w’umunyamahanga basigaje kugura kongera rutahizamu.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|