Wheelchair Basketball: Kicukiro yegukanye Igikombe cy’Intwari 2025

Kuri iki Cyumweru hakiniwe igikombe cy’irushanwa ry’Intwari mu mukino wa Wheelchair Basketball mu bagabo n’abagore,Kicukiro yiharira ibikombe.

Ni irushanwa ryakiniwe mu nyubako y’imikino y’abafite ubumuga iri i Remera kuri Stade Amahoro rikinwa mu byiciro bibiri,abagabon’abagore.Ibikombe byihariwe na n’ikipe ya Kicukiro mu byiciro byombi.

Mu bagore, Kicukiro yacyegukanye itsinze Gasabo ku manota 32-6 ku mukino wa nyuma naho Move Dream yegukana umwanya wa gatatu.

Mu cyiciro cy’abagabo hari hitabiriye amakipe ane, Kicukiro n’ubundi yegukanye irushanwa ry’uyu mwaka itsinze Musanze ku mukino wa nyuma amanota 49-30 mu gihe Gasabo yegukanye umwanya wa gatatu.Muri rusange,ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe arindwi arimo ane y’abagabo Kicukiro, Gasabo, Musanze na Indahangarwa mu gihe mu bagore yari atatu ariyo Kicukiro, Gasabo na Move Dream.

Mu mwaka wa 2024, irushanwa nk’iri ry’Ubutwari mu mikino y’abafite ubumuga ryari ryakinwe mu mukino wa Goalball.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka