Western Union igiye gufasha abanyeshuli batishoboye binyuze mu marushanwa ya ruhago
Sosiyete kabuhariwe mu guhererekanya amafaranga hirya no hino ku isi, Western Union, yatangaje ko guhera muri iyi saison igiye gufasha urubyiruko ruzajya rutsinda amarushanwa ya ruhago mu burayi kugira ngo bazabashe kubona uburyo bwo kujya mu ishuli.
Western Union ni umufatanyabikorwa mushya w’ishyirahamwe rya ruhago ku mugabane w’uburayi (UEFA Europa League), kandi izajya itanga ubufasha bugamije guteza imbere urubyiruko n’imiryango rukomokamo.
Ibinyujije mu mushinga yise PASS, Western Union irifuza guteza imbere umupira w’amaguru kandi ikanakangurira amahanga kumenya ko hari urubyiruko rufite ubwenge ariko rutabasha gukomeza amashuli kubera ubukene.
Uyu mushinga uzahagararirwa n’icyamamare mpuzamahanga mu mupira w’amaguru, Patrick Vieira, ukazatangirana n’amatsinda ya UEFA mu mwaka wa 2012/2013, azatangira tariki 20/09/2012 ku mugabane w’uburayi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi (UNESCO) ryemeza ko miliyoni 71 z’abanyeshuli b’abahanga batabona amahirwe yo gukomeza mu mashuli yisumbuye cyangwa ay’imyuga kubera ubukene.
Ibi rero ngo ni igihombo kinini cyane mu bukungu no mu bumenyi kubera ko umwaka umwe w’ishuli wongerera umuntu amahirwe yo kuzamuka mu bukungu.
Gasana Marcellin
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|