#WC2026Q: Ntituri ikipe nto, tuzi impamvu turi hano- Kapiteni n’umutoza mbere yo guhura na Nigeria

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Djihad Bizimama yavuze ko Amavubi atari ikipe nto imbere ya Nigeria nkuko byatekerezwa ahubwo ishobora gukina kandi igahangana mu gihe umutoza avuga ko bazi impamvu bari muri Nigeria.

Ibi kapiteni n’umutoza w’Amavubi babivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino w’umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, saa kumi nebyiri z’umugoroba cyabaye kuri uyu wa Gatanu aho kapiteni yavuze ko yemera ko Nigeria ari ikipe ikomeye gusa nanone u Rwanda atari ikipe nto.

Ati" Kuba ikipe nto ntabwo mbyemera, kuba ikipe nkuru(Nigeria) nabyemera ariko ku ruhande rwacu ntabwo turi ikipe nto, turi ikipe ishobora guhangana kandi twaranabyerekanye ubushize ubwo twari hano, cyakabaye ikintu cyo kwitaho. Kuri twe tuje hano gukina umukino mwiza, ngo tugerageze gutsinda umukino kuko ntabwo tuje gutsindwa, tuje gutsinda.Nureba ku rutonde dufite amahirwe, dutsinze twagira amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi. "

Djihad Bizimana yakomeje avuga ko kuba mu Ugushyingo 2024 baratsindiye Nigeria kuri Stade ya Godswill Akpabio International Stadium, ari izindi mbaraga nubwo bitavuze ko aribyo bagenderaho.

Ati" Kuba ubwo duheruka hano twaratsinze ni imbaraga ariko ntabwo bivuze ko aribyo tugenderaho cyane. Icyo nabwira Abanyarwanda , ni ukuzadushyigikira kuri televiziyo kuko tuzatanga ibishoboka byose kugira ngo dutahane umusaruro kuko tudatsinze amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi yaba asa nkaho agabanyutse."

Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche we yavuze ko bazi impamvu bari kandi kipe ifite intego zayo ndetse biteguye kwerekana umukino mwiza.

Ati "Tuzi impamvu turi hano naho turi kujya, buri kipe ifite intego zayo tuje hano kugira ngo twereke abantu ibyiza no gukora buri kimwe cyose. Gukina na Nigeria, tugomba kubaha uwo duhanganye kandi natwe tukiyubaha dufite igihugu kituri inyuma, dufite abayobozi kandi ntabwo twigisha abantu bacu gucika intege, tugomba gushyira iyo myumvire y’ubuyobozi bw’igihugu mu bakinnyi bacu, buri gihe ni ukujya ndetse no kureba imbere."

Haravugwa iki mu makipe?

U Rwanda uyu munsi rwakoreye imyitozo kuri Godswill Akpabio International Stadium aho umukino uzabera ruyikora ku isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba isaha umukino uzatangiriraho, ikorwa n’abakinnyi bose uko ari 24, gusa ntibakora ibintu byinshi bidasanzwe. Mu byakozwe harimo gutera imipira y’imiterekano ndetse n’imyitozo yo kugerageza gutera umupira mu izamu.

Nubwo nta byinshi bakoze ariko, ku wa Kane w’iki Cyumweru hakozwe imyitozo isa nkigaragaza abakinnyi bashobora kuzakoreshwa kuri uyu mukino ndetse bashobora no kubanza mu kibuga. Muri iyi myitozo bageze aho biremamo amakipe abiri aho iya mbere bigaragara ko irimo abakinnyi bashobora kuzabanzamo yakinisha ba myugariro batatu, babiri bakina impande zombi ariko bazamuka bituma ikipe igira abakinnyi batanu hagati mu gihe imbere hajyayo babiri bashaka ibitego.

Muri iyi kipe ya Ntwari Fiacre yari mu izamu, Mutsinzi Ange Jimmy, Kavita Phanuel na Manzi Thierry nk’abamyugariro bo hagati batatu, mu gihe Claude Niyomugabo yakinaga uruhande rwose rw’ibumoso ,Fitina Omborenga akina urw’iburyo rwose. Hagati mu kibuga harimo Mugisha Bonheur Casemiro, kapiteni Djihad Bizimama na Ally Enzo mu gihe imbere hariya Kwizera Jojea na Biramahire Abeddy.

Mu rwego rwo gufasha iyi kipe isa nkaho izabanzamo, hakozwe indi ya kabiri yo yakinishaga ba myugariro bane nk’imikinire izakoreshwa na Nigeria bazaba bahanganye, aho mu izamu ryayo harimo Buhake Twizere Clement, ba myugariro babiri bo hagati ari Dylan Maes na Darryl Nkurikiyinka naho ku ruhande rw’ibumoso hari Nduwayo Alex mu gihe iburyo hari Nshimiyimana Emmanuel Kabange.

Hagati ahazwi nko kuri gatandatu hakinaga Ngwabije Bryan, Muhire Kevin akina nka nomero umunani mu gihe Ishimwe Anicet yakinaga inyuma ya rutahizamu Nshuti Innocent naho Mugisha akanyura imbere ibumoso mu gihe Gitego Arthur yanyuraga iburyo mu gihe muri iyi myitozo, umunyezamu Ishimwe Pierre yabanje hanze ndetse na Christian Mukudju ariko bakaza guhabwa iminota micye mu ikipe ya kabiri dore ko iya mbere itigeze ihinduka.

Haravugwa ko iki kuri Nigeria?

Mu ikipe y’igihugu ya Nigeria iri ku gitutu cyo kubona amanota atatu, dore ko ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota arindwi iyo uraranganyije amaso mu biri kwandikwa n’ibinyamakuru byabo, mu ikipe yabo itozwa na Eric Chelle bavuga ko yakwirukanwa isaha iyo ariyo yose, bagaragaza ko ishobora kuzabamo impinduka imwe mu basanzwe babanzamo aho byitezwe ko Ademola Lookman utameranye neza n’ikipe ya Atalanta yo mu Butaliyani nyuma yuko imwangiye kujya muri Inter muri iyi mpeshyi, ashobora kutabanza mu kibuga kuko ngo kubera uburyo umutoza akeneye aya manota azakoresha abakinnyi bateguye neza haba umubiri ndetse no mu mutwe.

Abakinnyi bashobora kubanzamo ku ruhande rwa Nigeria hitezwe umunyezamu Stanley Nwabali, ba myugariro Ola Aina iburyo, Calvin Bassey na kapiteni William Troost-Ekong mu mutima w’ubwugarizi mu gihe Bruno Onyemaechi yaba ari inyuma ibumoso. Hagati mu kibuga hitezwe ko hazabanzamo Wilfred Ndidi yugarira, Frank Onyeka na Alex Iwobi bakina bajya imbere cyane aho baza bashyira imipira Victor Osimhen uzaba ataha izamu na Samuel Chukwueze uzaba ari iburyo mu gihe Moses Simon azaba anyura ibumoso.

Uyu mukino uraba usoza imikino y’umunsi karindwi mu itsinda rya gatatu nyuma y’uko Afurika y’Epfo itsinze Lesotho....Benin igatsinda Zimbabwe 1-0, uzasifurwa n’Umunya-Gabon ......

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka