#WC2026: Brazil igeze muri 1/8 isezereye u Buyapani bigoranye(Amafoto)

Ikipe y’igihugu ya Brazil yageze muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi 2026 isereye u Buyapani yatsinze ibitego 2-1 bigoranye kuri uyu wa Mbere.

Ni umukino wabereye Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utangira Saa Moya z’umugoroba urangwa no kwiharira umupira kwa Brazi. Nubwo yari yihariye guhererekanya ariko ku munota wa 29 yakoze ikosa iha umwanya Sano wazamukanye umupira kugeza ateye ishoti rigendera hasi umunyezamu Allison Becker atsindira u Buyapani igitego cyatumye isoza igice cya mbere ifite 1-0.

Mu gice cya kabiri Brazi yakomeje gukina neza ishaka uko yakwishyura maze ibikora ku munota wa 56 ubwo Vinicius Junior yahaga umupira myugariro Gabriel Maghalaes nawe wawuhinduye awunyujije mu kirere imbere y’izamu ry’u Buyapani. Uyu mupira wahise wakiriwe neza na Casemiro ku mutwe, uruhukira mu izamu rya Suzuki Zion atsindira Brazil igitego.

Ntabwo akazi kari karangiye kuko buri ruhande rwasabwaga gutsinda igitego cya kabiri cyangwa iminota 90 yarangira bakinganya hakitabazwa iminota 30 y’inyongera. Ibi ariko ntabwo Brazil yabyemeeye kuko mu minota itandatu yongerewe ubwo yari igeze ku wa gatanu, Gabriel Martinelli winjiye asimbura, yatsinze igitego cy’intsinzi cya Brazil ahawe umupira na Bruno Guimaraes, umukino urangira ari ibitego 2-1.

Brazi yasezereye u Buyapani igera muri 1/8 aho izahurira n’ikipe izakomeza hagati ya Cote d’Ivoire na Norway zikina kuri uyu wa Kabiri Saa Moya z’ijoro.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka