Wayne Rooney yongereye amasezerano muri Manchester United akazajya ahembwa ibihumbi 300 £ mu cyumweru

Rutahizamu wa Manchester United, Wayne Rooney, nyuma y’iminsi atavuga rumwe n’ubuyobozi bw’iyo kipe ku byerekeranye no kuyigumamo, byaje kurangira asinye amasezerano y’imyaka itanu n’igice akazamugeza mu mwaka wa 2019, akazajya ahembwa ibihumbi 300 by’ama Pounds buri cyumweru.

Rooney wari waranze gusinya amasezerano ashaka kujya mu yandi makipe yari arangajwe imbere cyane na Chelsea, akimara gusinya ayo masezerano azarangira muri Nzeri 2019, yavuze ko ashima cyane umutoza David Moyes ko yagize uruhare rukomeye mu gutuma aguma muri iyo kipe yavuze ko azasorezamo umupira we.

“Nibyo hari hamaze iminsi hari umwuka utari mwiza hagati yanjye n’ubuyobozi, ariko David Moyes nk’umuntu twanakoranye nkiri muri Everton, akimara kuza twaraganiriye inshuro nyinshi, anyumvisha ko ari nta handi ngomba kujya, ndetse tunaganira n’ubuyobozi bw’ikipe turumvikana.

Ubu ibibazo byose byarangiye, icyo ngiye gukora ni ugushyira imbaraga n’umutima ku kazi kanjye ko gukinira iyi kipe, mfata nk’imwe mu za mbere zikomeye ku isi, kandi ndizera ko nzakomeza kwitwara neza kurenza uko nari meze”; Wayne Rooney.

Rooney yasinye amasezerano mashya ari kumwe na Ed Woodward, umuyobozi wa Manchester wungirije, n'umutoza David Moyes.
Rooney yasinye amasezerano mashya ari kumwe na Ed Woodward, umuyobozi wa Manchester wungirije, n’umutoza David Moyes.

Wayne Mark Rooney w’imyaka 28 yahakanye amakuru yavugaga ko yaba yari yaranze kongera amasezerano kuko Manchester United igaragaza ko ishobora kutazajya mu makipe ane ashobora gukina ‘Champions League’, ahubwo avuga ko kuba iyo kipe yaraguze umukinnyi wo ku rwego rw’isi nka Juan Mata, ari kimwe mu byatumye aguma muri iyo kipe kuko ngo asanga ejo hazaza hayo ari heza.

Wayne Rooney uhabwa amahirwe menshi yo kuzaba kapiteni wa Manchester United mu mwaka w’imikino utaha, ni umwe mu bakinnyi iyo kipe yubakiyeho, dore ko kugeza ubu aza ku mwanya wa kane mu bakinnyi bayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo nyuma ya Sir Bobby Charlton , Denis Law na Jack Rowley.

Sir Bobby Charlton uri ku mwanya wa mbere yatsindiye Manchester United ibitego 249 mu mukino 758, akaba arusha ibitego 41 Wayne Rooney umaze gutsinda ibitego 208 mu mikino 430.

Wayne Rooney yageze mu ikipe ya Manchester United mu mwaka wa 2004 avuye mu ikipe ya Everton aho yatozwaga icyo gihe na David Moyes unamutoza ubu muri Manchester United, yatwaye ibikombe byinshi i Manchester harimo bitanu bya shampiyona.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka