#WAFCONQ2026: Amavubi y’abagore atsindiwe na Misiri i Kigali (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore yatsindiwe na Misiri kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc.

She-Amavubi yatsinzwe na Misiri mu mukino ubanza wo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika 2026
She-Amavubi yatsinzwe na Misiri mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2026

Ni umukino watunguranye mu migendekere yawo, kuko abenshi batekerezaga ko Misiri iri ku mwanya wa 13 muri Afurika ishobora gutsinda ibitego byinshi, ariko mu minota 90 isanzwe ndetse n’itandatu y’inyogera abantu batungurwa n’ibyavuyemo.

Abakinnyi b’umutoza Cassa Mbungo André bakinnye iminota 45 mu buryo bwiza, ntibinjizwa igitego na Misiri itari irimo gukina byinshi mu buryo bwo gusatira cyane, byatumye igice cya mbere kirangira banganya 0-0. Mu gice cya kabiri Misiri yakinnye isatira cyane ariko Abanyarwandakazi bakomeza kwihagararaho.

Ibi ariko ku munota wa 61 byahindutse, ubwo Habiba Hafiz Esam yahindurirwaga umupira ku ruhande rw’ibumoso maze ku burangare bwa myugariro w’u Rwanda, uyu Munya-Misirikazi yinjira mu rubuga rw’amahina acenga umunyezamu Ndakimana Angeline wari wasohotse, maze atereka umupira mu izamu atsinda igitego cya mbere.

Amavubi yakomeje gushaka uko yakwishyura ari nako Misiri ishakisha igitego cya kabiri, ariko ku mpande zombi birangira ntawe ubonye izamu, umukino urangira Misiri itsinze u Rwanda 1-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 25 Gashyantare 2025 mu Mujyi wa Ismaïlia, aho biteganyijwe ko Amavubi ahaguruka kuri uyu wa Gatandatu mu gihe ikipe izakomeza mu cyiciro gikurikira izahura na Ghana.

She-Amavubi
She-Amavubi
Perezida wa FERWAFA yari mu bitabiriye uyu mukino
Perezida wa FERWAFA yari mu bitabiriye uyu mukino
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe(Uri iburyo) yarebye uyu mukino Misiri yatsinzemo u Rwanda 1-0
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe(Uri iburyo) yarebye uyu mukino Misiri yatsinzemo u Rwanda 1-0

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka