#WAFCON2024Q: Amavubi y’abagore yatomboye Ghana

Kuwa 6 Nyakanga 2023, i Rabat muri Maroc habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu bagore gitenyijwe mu 2024.

Iyi tombola yasize ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 163 mu mupira w’amaguru ku Isi mu bagore ku rutonde rw’ukwezi kwa Kamena ruheruka gusohoka, itomboye ikipe y’igihugu ya Ghana yo iri ku mwanya wa 58 ku Isi mu cyiciro cy’ibanze cyo gushaka itike y’iki gikombe cya Afurika kizitabirwa n’ibihugu 12.

Amavubi yatomboye ikipe y'igihugu ya Ghana mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2024
Amavubi yatomboye ikipe y’igihugu ya Ghana mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2024

Kugeza ubu ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 mu bagore iri mu myiteguro yo gukina imikino ibiri na Uganda mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu mikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa mu mpeshyi ya 2024

Kuri ubu Amavubi y'abagore ari kwitegura imikino yo gushaka itike y'imikino Olempike 2024
Kuri ubu Amavubi y’abagore ari kwitegura imikino yo gushaka itike y’imikino Olempike 2024

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka