#VisitRwanda Challenge: Abakinnyi n’abafana ba Arsenal barushanwa utsinze akazasura u Rwanda
Yanditswe na
KT Editorial
Abakinnyi batatu ba Arsenal aribo Mesut Ozil, Alex Iwobi na Alexandre Lacazette, bari kumwe n’abafana bakinnye agakino kiswe #VisitRwanda Challenge maze uhize abandi agahembwa gusura u Rwanda.
Ni agakino kari kagizwe n’ibice bitatu, agace kambere kakaba ako gukina umupira amanota bakareba ugira menshi, gutera umupira mu dutebo, ndetse no kuvumbura aho u Rwanda ruherere ku ikarita y’isi.
Ikipe igizwe na Lacazette n’umufana witwa Richard niyo yaje gutsinda izindi.
Video ya #VisitRwanda Challenge
National Football League
Ohereza igitekerezo
|