’Visit Rwanda’ ishobora kwinjira no muri Portugal
U Rwanda rwaba rugeze kure ibiganiro byo kwagura imikoranire ishingiye kuri siporo n’Igihugu cya Portugal, kuko hari ibimenyetso bica amarenga aho ikipe ya Portugal na yo yaba igiye kujya yambara umwenda wanditseho Visit Rwanda.

N’ubwo nta makuru aremezwa yo kuba u Rwanda rwasinyana na Portugal, ariko biravugwa cyane ko Lisbone na Kigali ibintu baba babigeze kure.
Visit Rwanda ubu yamaze kugera mu makipe y’ibihangange ku mugabane w’ Burayi, nko mu ikipe ya Arsenal mu Bwongereza, Paris Saint-Germain mu Bufaransa, FC Bayern Munich (mu Budage) na Atlético de Madrid (muri Esipagne).
Bimwe mu bimenyetso bica amarenga ku mikoranire y’u Rwanda na Portugal, ni nko kuba ku wa 10 Kamena 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, yarakiriye itsinda ry’abahagarariye ikipe y’igihangange, SL Benfica n’abagize Tony Football Excellence Program (TFEP) i Kigali.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku biganiro bagiranye, rivuga ko bibanze ku gushimangira imikoranire mu bya Siporo, no guteza imbere impano z’abakiri bato muri rusange mu Rwanda.
Rigira riti "Kuri iki gicamunsi Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro n’abagize itsinda rya Benfica, na Tonny Football Excellence Program mu Rwanda, hagamijwe gushimangira imikoranire mu guteza imbere siporo no kuzamura impano z’abakiri bato".
Urwo ruzinduko kandi runarushaho kuzamura imikoranire hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ibigo bikomeye by’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, dore ko nka Tony Football Excellence Program yageze mu Rwanda kuva mu Ukwakira 2022, ubu yatangiye gukorera mu Ntara y’Amajyaruguru mu Turere twa Burera na Musanze.
Mu byo yatangiye gukora harimo kubaka ibikorwa remezo birimo ikibuga cy’umupira kigezweho, biteganyijwe ko kizaba cyuzuye bitarenze uku kwezi kwa Kamena 2025, ndetse yanatangije ishuri ryigisha umupira w’amaguru ryatangiye gutanga abakinnyi b’ingimbi ku bari munsi y’imyaka 17 na 20.

Urwo ruzinduko kandi ruje nyuma y’urwo Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Nelly Mukazayire, yaherukaga kugirira i Lisbone muri Portugal rugamije guteza imbere abakiri bato, ishoramari mu bikorwa remezo no kugaragaza uburyo u Rwanda rwiyemeje kumurikira Abanyafurika, mu guteza imbere ibikorwa bya Siporo yo ku Mugabane w’u Burayi.
Nk’uko u Rwanda rukomeje kwagura ibikorwa bya Siporo nka bumwe mu buryo bwo gutsura umubano, bikomeje kuvugwa ko SL Benfica yo muri Portugal ari yo ikurikiyeho kwambara ikirango cya Visit Rwanda, ikaza isanga izindi kipe zikomeye ziri gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB.
Igihagararo n’igikundiro ku ikipe nka Benfica ya Portugal yubatse izina, n’uburyo u Rwanda ruhagaze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba EAC, bizashimangira ubufatanye mu by’ubucuruzi, ubukerarugendo, ndetse binazamure amazina y’abakinnyi bato ku mugabane wa Afurika.
N’ubwo nta masezerano azwi yashyizweho umukono n’impande zombi yatangajwe, ariko ibikorwa biriho biragaragaza neza inzira y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Portugal mu bya Siporo.
Ikipe ya SL Benfica yo muri Portugal yatwaye ibikombe byinshi by’imbere mu Gihugu kurusha izindi, kandi yakunze kwitabira amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi muri UEFA.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|