Iki gihembo yagihawe ku cyumweru tariki 22/04/2012, nyuma y’aho abakinnyi bagenzi be bakina mu makipe atandukanye mu Bwongereza bamuhundagajeho amajwi bahamya ko ariwe mukinnyi witwaye neza kurenza abandi bose muri shampiyona y’ubwongereza ya 2011/2012.
Uyu musore w’Umuholandi w’imyaka 28 ahawe iki gihembo nyuma yo kwigaragaza mu busatirizi bwa Arsenal akaba amaze kuyitsindira ibitego 27 kandi ni nawe ufite ibitego byinshi kugeza ubu.
Nyuma yo gushyikirizwa icyo gihembo RVP yagize ati, “Biranshimishije cyane kubona abantu bicara bagahamya ko ari njye urusha abandi. Igishimishije kandi gitangaje ni ukuntu na bamwe mu bakinnyi duhora duhanganye usanga bahamya ko ari njye witwaye neza, kuri njye ndumva ari ishimwe rikomeye”.
RVP yakomeje abwira Dailymail.co.uk dukesha iyi nkuru ko igihembo ahawe agikesha ikipe ye Aresenal n’abakinnyi bayo. “Ntacyo nari kugeraho iyo ntagira bagenzi banjye bo muri Arsenal. Urugero natanga ni nka Theo Walcott, wampaye imipira 12 yose yavuyemo ibitego, nkaba mushimira cyane by’umwihariko”.

Van Persie akigera muri Arsenal muri 2004 avuye muri Feyenoord iwabo mu Buholandi yabanje gukinishwa nka rutahizmu wa kabiri, akenshi akajya anabanza ku ntebe y’abasimbura, dore ko muri Arsenal hari hari abakinnyi bakomeye nka Thierry Henry nyuma hakaza na Emmanuel Adebayor wakundaga gutuma RVP abanza ku ntebe y’abasimbura.
Aho abo bakinnyi bakuru bagendeye, RVP yahise abona umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga, atangira kuba umukinnyi ngenderwaho ku busatirizi. Nyuma byaje kuba akarusho ubwo yahawe inshingano zo kuyobora ikipe nka kapiteni, ubwo Francesc Fabregas yari amaze kuva muri iyo kipe.
Kyle Walker ukinira Tottenham Hotspurs ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi ukiri mutoya witwaye neza kurusha abandi, naho ikipe y’umwaka yiganjemo abakinnyi bakina muri Manchester City no muri Tottenham Hotspurs.
Dore ikipe y’umwaka mu gihugu cy’Ubwongereza: Hart (Man City), Walker (Spurs), Kompany (Man City), Coloccini (Newcastle), Baines (Everton), Silva (Man City), Parker (Spurs), Y Toure (Man City), Bale (Spurs), Van Persie (Arsenal), Rooney (Man Utd).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Utakimuhaye waba udakurikira prim aho yayivanye waba uhirengagije gusa ndashimira uwamuhembye yarashishoje.
Icyogihembo yaragikwiriye kuko uyumwaka yarakoze cyane
kabisa.
yaragikwiriye kuberako uyumwaka yakoze cyane.