Van Gaal yongeye kugirwa umutoza w’u Buholandi

Umuholandi Louis Van Gaal wahoze atoza ikipe ya Bayern Munich, yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu cye yasimbuye Bert Van Maarwijk wasezeye ku mirimo ye mu minsi ishize, nyuma yo kwitwara nabi agaszezerewa ku ikubitiro mu gikombe cy’u Burayi.

Van Gaal wirukanywe na Bayern Munich mu kwezi kwa 04/2011, ubwo yahabwaga akazi ko gutoza u Buholandi yasabwe kuyishyira ku murongo ikazagera igihe cyo kuzajya mu gukombe cy’isi muri Brezil muri 2014 imeze neza.

Van Gaal uzatangira imirimo ye ku mugaragaro tariki 01/8/2012, ni ubwa kabiri agiye gutoza iyi kipe, nyuma yo kuyitoa muri 2002 akaza kwegura ku mirimo ye nyuma yo kutabasha kujyana ikipe y’igihugu mu gikombe cy’isi cyabereye muri Koreya n’u Buyapani.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Buholandi bwasabye Van Gaal w’imyaka 60, ko yazana mu ikipe yabo ubunararibonye n’ubuhanga afite kuko ngo amaze iminsi abigaragaza mu makipe yanyuzemo.

Van Gaal uzungirizwa n’uwahoze ari myugariro w’u Buholandi Danny Blind, yavuze ko yishimiye kongera kugirirwa icyizere kuko yaranashakaga aka kazi.

yagiriye amateka meza mu Buholandi , atwara ibikombe bitatu bya shampiyona y’igihugu ubwo yatozaga ikipe ya Ajax mu myaka ya za 90, anatwara igikombe cya ‘Champions League’ na ‘UEFA Cup.

Mu 1997, Van Gaal yakomereje muri FC Barcelone aho yayifashije gutwara igikombe cy’u Burayi UEFA Super Cup mu 1997 anatwara ibikombe bibiri bya shampiyona.

Yaje gusubira mu gihugu cye ahesha igikombe ikipe cya shampiyona AZ Alkmaar muri 2009, ahita yerekeza muri bayrn Munich aho naho yahise atwara igikombe cya shampiyona muri 2010.

Umukino wa mbere Van Gaal azatoza ni uwa gicuti uzahuza u Buholandi n’u Bubiligi tariki 15/8/2012, akazakurikizaho uwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi uzahuza u Buholandi na Turukiya muri Nzeri uyu mwaka.

Theoeneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka