Uzamukunda Elias uzwi cyane ku izina rya ‘Baby’ ubwo yari amaze gukina umukino wa gicuti u Rwanda ruheruka gukina n’u Burundi, yadutangarije ko yifuza gukina mu ikipe ikomeye mu cyiciro cya kabiri cyangwa icya mbere ku mugabane w’Uburayi, akava muri AS Cannes yo mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa akinira ubu.
Ushinzwe imibereho y’ikipe y’igihugu (Team Manager) Alfred Ngarambe avuga ko Uzamukunda wari wakinnye umukino wa Libya ubanza wabereye muri Tuniziya, yababwiye ko bamwihanganira kuko ari mu gihe gikomeye cyo gushaka ikipe azakinira mu minsi iri imbere.

Kubura Uzamukunda Elias mu ikipe y’igihugu bishobora kugira ingaruka mbi ku busatirizi bw’u Rwanda busabwa nibura kuzatsinda igitego 1-0 kugirango Amavubi yizere gusezerera Libya.
Mu rwego rwo kumusimbuza no kongera imbaraga mu busatirizi, umutoza mushya w’Amavubi Stephen Constantine yahamagaye Iranzi Jean Claude wari umaze iminsi yaravunitse, ariko ubu akaba yarakize ndetse akaba yari amaze iminsi yitoreza mu ikipe ya ya APR FC.
Umutoza w’ikipe y’igihugu kandi yari yahamagaye Mbuyu Twite ukina muri Yanga Africans na Edwin Ouon ukina muri Chypre, ariko bombi bavuga ko batazaboneka kuko ngo babimenyeshejwe batinze, gusa ngo bazitabira ubutumire bw’ubutaha.
Abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bose bamaze kugera mu myitozo barimo Kapiteni Haruna Niyonzima ukina muri Yanga yo muri Tanzania, Salomon Nirisarike utarakinnye umukino ubanza kubera ko yari agishaka ibyangombwa nawe yamaze kugera mu myitozo.

Hari kandi na Daddy Birori wagarutse i Kigali nyuma yo gusaba uruhushya akajya muri Congo gukinira ikipe ye Vita Club mu mpera z’icyumweru gishize.
Nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino ubanza wari wabereye muri Tuniziya, ikipe y’u Rwanda irasabwagutsinda Libya igitego 1-0, ikizera gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, aho yazakina n’izakomeza hagati ya Congo Brazzaville na Namibia.
Mu rwego rwo kwitegura Libya mu mutuzo, umutoza w’Amavubi Constantine yahisemo gukorera imyitozo mu muhezo kuri stade ya Kigali i nyamirambo ari naho hazabera umukino, gusa nta mufana n’umwe wemerewe kwinjira ngo arebe iyo myitozo.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|