Uyu munsi mu mateka: Hashize imyaka ine Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona cya 7
Itariki nk’iyi mu mwaka wa 2013, abafana ba Rayon Sports babyinaga intsinzi bishimira kwegukana ku nshuro ya 7 igikombe cya Shampiona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru
Hari Tariki ya 15 Gicurasi 2013 ubwo ikipe ya Rayon Sports yegukanaga igikombe cya shampiyona itsinze Musanze igitego 1-0 ku mukino wabanzirizaga uwa nyuma muri Shampiona ya 2012/2013, igitego cyatsinzwe na Amiss Cedrick.
Byari ibyishimo ku bafana, nyuma y’aho iyi kipe yari ikimukira mu karere ka Nyanza yabanje gutakaza imikino itatu ya mbere, gusa yaje kuzamuka, itsinda imikino yindi yakurikiyeho, harimo n’uwo yanyagiyemo APR Fc ibitego 4-0.

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ubwo Rayon yatsindaga Musanze igahita itwara igikombe, umwe rukumbi niwe ukiri muri Rayon ariwe Sibomana Abouba nawe waje kujya gukina muri Gor Mahia yo muri Kenya agatwara igikombe cya shampiyona akagaruka muri Rayon.

Abakinnyi bari babanjemo ubwo batsindaga Musanze bakegukana igikombe

Aba bakinnyi batsinze Musanze bakegukana iki gikombe basigaye baba he?
Bikorimana Gérard (Umunyezamu wa kabiri muri Bugesera Fc)
Nizigiyimana Kharim Abdoul (Gor Mahia, Kenya)
Sibomana Abouba (Rayon Sports)
Tuyizere Donatien Jojoli (Umupira yarawuretse)
Usengimana Fautsin (APR Fc)
Johnson Bagoole (Sofapaka, Kenya )
Hategekimana Aphrodis bita Kanombe (Ports, Djibuti)
Ndayisenga Fuadi (Sc Villa )
Mwiseneza Djamal (APR Fc)
Amiss Cedric (Uniao da Madeira ,Icyiciro cya kabiri Portugal )
Kambale Salita Gentil (Etincelles Fc)
Igikombe baje kugihabwa ku mukino wakurikiyeho ....



Nyuma yo gutwara iki gikombe hari byinshi byahindutse ...
Nyuma y’imyaka ine iyi kipe irakoza imitwe y’intoki ku kindi gikombe cya shampiyona aho ibura amanota atatu gusa ngo icyegukane ku mugaragaro, ikaba ishobora kuyabona ku mukino uzayihuza na Mukura Vs kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Kigali.
Muri 2013 ubwo Rayon Sports yagukanaga shampiyona iri kumwe n’umutoza wayo Didier Gomes Da Rosa, yari imaze imyaka icyenda yose yose itazi uko igikombe cya shampiyona gisa. Imyaka icyenda yabaye miremire ku bafana ba Rayon Sports basanzwe bamenyereye gusimburana na mukeba wabo APR Ku gikombe cya shampiyona.
Kuri iyi nshuro iyi kipe y’Ubururu n’Umweru ikaba igiye kwegukana igikombe nyuma y’imyaka ine ......
Muri iyi myaka ine ishize Rayon yegukanye igikombe hari byinshi byahindutse muri iyi kipe. Iki gikombe yacyegukanye icumbitse i Nyanza itozwa n’umufaransa Da Rosa waje kuyivamo akajya gutoza mu ikipe ya Coton Sport de Garoua yo muri Cameroun.

Abatoza baragiye abandi baraza aho Rayon yasimburanyije abatoza inshuro umunani aho Gomez Da Rosa yagiye agasimburwa na Luc Eymael n’abandi bakurikiyeho barimo Rosciuto, Andy Mfutila, Kayiranga Baptista, David Donadei na Ivan Minnaert wasimbue na Masudi Juma uyifite ubu.
Umutoza w’abanyezamu b’ikipe ba Rayon Sports uzwi nka Masope, ni we mutoza wenyine usigaye muri iyi kipe y’ikipe.

Rayon Sports kandi yaje kwegukana igikombe cy’Amahoro muri 2016 ihagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika ya Confederation Cup aho yabuze gato ngo igere mu cyiciro cy’amatsinda, aho yarenze ibyiciro bibiri iza gusezererwa na Rivers United yo muri Nigeria.

Ubwo Rayon Sports yagukana igikombe iheruka yaterwaga inkunga ikanacumbikirwa n’akarere ka Nyanza kayoborwaga na Murenzi Abdallah ari nawe wari Perezida wayo.Gusa nyuma yaje gusubizwa mu maboko y’abafana iterwa inkunga n’uruganda rwa Skol rukaba ari narwo ruyambika.

Ubu Rayon Sports niyo iyoboye shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda aho irusha mukeba wayo APR FC amanota icumi yose ndetse ikaba ishobora kurara yegukanye igikombe kuri uyu wa gatatu niramuraka itsinze umukino uzayihuza na Mukura.

Hari byinshi byahindutse muri iyi myaka ine ishize gusa inyota y’igikombe y’abafana ba Rayon Sports yo ntaho yagiye, benshi mu bafana ba Gikundiro nk’uko bayita ubu barabarira iminsi ku ntoki mbere yo kongera kubyina intsinzi bishimira igikombe cya shampiyona.


Mu mashusho ubwo Rayon Sports yegukanaga iki gikombe, byari ibyishimo mu bafana, iyibutse ibyo bihe ukanda kanda HANO https://www.youtube.com/watch?v=yRv9aP0i0G4&feature=youtu.be
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
reyo sport oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Aimab Umva? Burya Si Buno Kd Muge Mumenya Yuko Na Nyina Wund Abyara Umuhungu! Reka Dutware Champion Tugaruke Ntamikino Duhita Tunatwara Icya Amahoro Gahunda Ni Higama Nceho Narumugabo Ntabwo Igihabwa Intebe!
Mwakiduhaye c arimpano cg nubuswa?
ahubwo mwebwe muzongera gutwara igikombe twabishatse,ngo mwarakitwihereye ?hhhhhhhhhhhhhhhhh ndabashinyitse uyu mwaka muzary umunyu pe.n peace cup icyampa tukahahurira tukongera shhhhh tukababaz
noneho muzongera kukibona nyuma yimyaka6 .
muzongera kugikoraho nyuma yimyaka 5.ahubwo ikibabaje muraje murwanire muli utwo dufaranga.doreko inda nini yabokamye.aliko ntimukisuzuguze kabisa.
nibyo nyine ni nyuma yimyaka 4,reka batware iki tubihereye noneho bongere babare imyaka nirenga 6 niho bazongera kugikoraho.ese ubwo koko hali ibyishimo bili mo kweli.Rayon uransetsa kabisa.utwo dufaranga muraje muturwaniremo doreko ntasoni mwigilira.mukabya inda ninzara birebire.aliko ntawabarenganya.uburere.com