Uwateguye igikombe cy’isi agiye gufasha u Rwanda kwitegura CHAN 2016

Inzobere mu gutegura amarushanwa mpuzamahanga Eric Delafuente agiye kuza gufasha u Rwanda gutegura CHAN ya 2016, nyuma yaho Afurika y’epfo yemereye guha u Rwanda uyu munya Peru wanabafashije gutegura igikombe cy’isi cya 2010.

Ibi byagezweho nyuma y’ibiganiro Umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita De Gaulle yagiranye n’Umuyobozi w’ishyirahamwe rya ruhago muri Afurika y’epfo Dr Danny Jordaan, ibiganiro byabereye muri Afurika y’epfo muri iki cyumweru.

Urugendo Nzamwita yagiriye muri Afurika y’Epfo rwari rugamije kunoza ibiganiro na SAFA kugirango barebere hamwe icyo bafasha igihigu cy’Urwanda mu imitegurire myiza y’irushanwa rya CHAN rizaba mu mwaka wa 2016.

Uhereye i bumoso umunya Peru Eric Delafuente, Dr Danny Jordaan na Perezida wa Ferwafa Vincent Nzamwita mu biganiro i Johannersburg
Uhereye i bumoso umunya Peru Eric Delafuente, Dr Danny Jordaan na Perezida wa Ferwafa Vincent Nzamwita mu biganiro i Johannersburg

Aganira n’urubuga rwa interineti rw’ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, Nzamwita De Gaulle yavuze ko bagiranye ibiganiro byiza birebena n’iterambere ry’umupira w’amaguru mu bihugu byombi ndetse umuyobozi w’ishyirahamwe rya Afurika y’epfo akamuhuza n’inzobere mu gutegura amarushanwa mpuzamahanga.

Twemeranyije ko uyu mugabo azaza mu Rwanda mu gihe cy’ukwezi kumwe akazaza aje kuganira n’akanama gategura CHAN,nyuma yaho akaganira n’abanyamakuru bo mu Rwanda bavuga cyangwa batangaza amakuru y’umupira w’amaguru mu Rwanda,”

Nzamwita yongeye avuga ko kurushaho gutegura akipe y’igihugu, Amavubi makuru ndetse n’abatarengeje imyaka U23,Afurika y’epfo yemeye ko bazakina imikino ya gicuti n’ikipe yabo y’igihugu.

Twemeranyije ko aya makipe yombi azakina imikino ya gicuti murugo no hanze kugirango dukomeze dutegure amakipe yacu kuko intego ari ukwitwara neza tukaba rwaserukira U Rwanda mu mukino yanyuma y’Afurika,” De Gaulle atangariza urubuga rwa internet rwa Ferwafa.

Amavubi azakina na Afurika y'epfo mu kwitegura CHAN
Amavubi azakina na Afurika y’epfo mu kwitegura CHAN

FERWAFA na SAFA barangije bemeranyije ko bagiye gusaba CAF igatumira abantu bo muri komite itegura CHAN mu Rwanda kuba bajya Malabo muri Guinee Equatorial ahagiye kubera igikombe cy’Afurika, kugirango bige uburyo CHAN Rwanda 2016 yakwamamazwa babifatanyijemo na Ministeri ya Siporo n’Umuco.

Eric Delafuente ukomoka mu gihugu cya Peru, yafashije Afurika y’epfo gutegura igikombe cy’isi cya 2010, icya Afurika cya 2013 ndetse na CHAN y’umwaka ushize. Uyu kandi yanafashije igihugu cya Brasil gutegura igikombe cy’isi cya 2014.

Jah d’eau DUKUZE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka