Ni umukino wa shampiyona wari wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 26 Ukwakira 2019, umukino waje kurangira ikipe ya Gasogi itsinze igitego 1-0 ku munota wa 52 w’umukino, igitego cyatsinzwe kuri Coup-Franc na Ndekwe Felix.

Umutoni Aline wasifuraga uyu mukino mu kibuga hagati yahanwe
Nyuma y’uyu mukino, umutoza Banamwana Camarade aganira n’itangazamakuru agaragaza ko atishimiye ibyabereye mu mukino, akavuga ko hari Penaliti ebyiri yimwe zashoboraga kumuha intsinzi.

Uyu musifuzi bivugwa ko yagiye yirengagiza amakosa yakorewe Gicumbi FC
Mu nama yahuje komisiyo y’abasifuzi tariki 27/11/2019, yafashe umwanzuro wo guhagarika Umutoni Aline mu gihe cy’ukwezi adasifura imikino ya shampiyona, igihano cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva tariki 28/11/2019.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Wasanga ka "GITI" kari kamugezeho!
Numva aba akwiye guhagarikwa umwaka wose amande ahwanye n’Amafaranga ikipe iba yakoresheje yose itegura uwo mukino mubyigeneza thx.
guhanwa nibyo, ariko ibihano nibito they dont lose anything(referees)
equipe ihombye three points ariko umusivuzi ntacyo ahomba kuko ninkaho badahembwa mukwezi ahanishijwe kudasifura like 4 games ndakeka nta ninibihumbi 100000 ahomba. ibihano bivugururwe