Mu mukino ubanza wa 1/16 cya CAF Confederation Cup uzahuza Mukura VS na El Hilal El Obeid uzabera muri Sudani, uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Sudani y’Amajyepfo ari bo Ring Nyier Akech Malong (umusifuzi wo hagati), Gasim Madir DEHIYA (Umusifuzi wo ku ruhande), George Primato OLIBO (umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande).

Mu mukino wo kwishyura, aya makipe azasifurirwa n’abasifuzi bakomoka muri Eswatini, harimo uwo hagati wasifuye umukino APR FC yanganyijemo na Club Africain i Kigali, abo ni Thulani SIBANDZE (uwo hagati), abasifuzi bo ku ruhande ni Sifiso NXUMALO na ZAMANI THULA SIMELANE gusa bo ntibari mu basifuye umukino wa APR FC.
Itsinda rimwe ry’abanyarwanda rirekeza mu Barabu

Itsinda ry’abasifuzi bane b’abanyarwanda bane rirerekeza muri Tunisia, aho bagomba gusifura umukino ukomeye uzahuza Étoile Sportive du Sahel na STADE D’ABIDJAN, abo ni Jean Claude ISHIMWE uzasifura hagati, Dieudonne MUTUYIMANA na Raymond Nonati BWILIZA bazasifura ku ruhande, ndetse na Ruzindana Nsoro uzaba ari umusifuzi wa kane.
Abandi banyarwanda nabo barasifura umukino muri Zambia

Undi mukino ukomeye uzabera Lusaka muri Zambia, ikipe ya Zesco United izaba yakiriye TP Mazembe yo muri RD Congo, uyu mukino uzasifurwa na Louis HAKIZIMANA, uzafashwa na HAKIZIMANA Ambroise ndetse na KARANGWA Justin nk’abasifuzi bo ku ruhande, naho Samuel UWIKUNDA azaba ari umusifuzi wa kane.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|