Ubuyobozi bw’ikipe ya Kirehe bwamaze gutangaza ko bwafashe icyemezo cyo gusezerera uwari umutoza mukuru Kalisa Francois, nyuma y’aho babonaga ikipe yabo iri mu murongo mubi ushobora no gutuma isubira mu cyiciro cya kabiri.

Kalisa Francois (uri hagati) watozaga Kirehe yasezerewe
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa dufitiye kopi, Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko uyu mutoza bwagiye bumwandikira bumusaba ibisobanuro by’impamvu ikipe iri kwitwara nabi ariko ntasubize, buza guhita bufata umwanzuro mu nama yateranye ku wa mbere tariki 04/02/2019.

Ibaruwa isezerera Kalisa Francois
Ikipe ya Kirehe kugeza ubu iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 agize Shampiona, mu gihe mu gihe mu mikino 15 amaze gukina muri iyi Shampiona, yatsinze ibiri gusa, anganya itandatu, atsindwa irindwi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|