Bizimana avuga ko hashize igihe yiruka kuri ayo mafaranga ariko ntayahabwe ngo igisigaye ni ukujyana akarere ka Huye mu nkiko kuko inzira z’ubwumvikane zimaze kunanirana.
Agira ati: “Bansezeranyije ko buri kwezi bazajya bagira amafaranga bangenera nk’umukozi w’akarere ariko batereye agate mu ryinyo baranyihorera” .
Amezi abiri ya mbere yakurikiye ibyo yari yasezeranyijwe n’akarere ka Huye yashize ntacyo bamukoreye ngo kuko yaboherereje konti ye atinze ukwezi gukurikiyeho nako nta mafaranga na make bizege bamuha.
Icyo gihe akarere ka Huye kabinyujije mu munyamabanga Nshingwabikorwa w’ako, Nshimiyimana Vedaste, yabwiye Bizimana Ally ko bagize ibibazo bitandukanye byatumye ayo mafaranga ye atabasha kuyahabwa mu kwezi kwakurikiyeho nk’uko bari babimwemereye.

Bizimana avuga ko nibirenga uku kwezi k’Ugushyingo 2012 nta mafaranga na make arahabwa azahita yitabaza ubutabera bw’u Rwanda kugira ngo abusabe kurenganurwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Huye ushyirwa mu majwi na Bizimana Ally avuga ko ntaho ahuriye n’iryo deni. Yasubije atya : “Igihe Bizimana Ally yari umutoza wa Mukura FC njye ntabwo nari muri komite yayo nicyo gituma ntaho mpuriye niryo deni. Ibyo rero kubimbaza byaba ari amatiku”.
Icyo kibazo cyamaze kugezwa mu buyobozi bukuru bwa FERWAFA nk’uko byemezwa na nyir’ubwite uberewemo uwo mwenda maze nyuma yo kutumvikana kw’impande zombi bumwemerera kwisunga inkiko asaba kurenganurwa.
Jean Pierre Twizeyeyezu
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|